Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5
Ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 84-77, yegukana Igikombe cy’Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) muri Basketball. Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’impande zombi wabereye muri The Filbert Bayi Olympafrica Centre i Kibaha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026. Aya makipe yombi yo mu Rwanda yagiye gukina uyu mukino yaramaze kwizera kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Irushanwa Nyafurika rizabera mu Misiri, gusa hari hakiri ikindi kintu gikomeye cyo guhatanira ari cyo gikombe. REG WBBC ni yo yatangiye neza umukino ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota amanota 10 (16-6) nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda 22 gusa, ariko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yisubiraho kuko agace ka mbere karangiye hasigayemo amanota abiri gusa (22-20). Mu gace ka kabiri’ iyi Kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu…
25 Ukwakira 2026 Saa 09:16








