Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75
Umukinnyi wa Filimi Dennis Haskins, wamamaye cyane kubera gukina nka Principal Richard Belding muri filimi y’uruhererekane Saved by the Bell, yitabye Imana afite imyaka 75. Inkuru y’urupfu rwa Richard Belding yatangajwe n'uwari uhagarariye uwo mukinnyi mu bijyanye n’umwuga Jay Schachter wabihamirije ikinyamyakuru TMZ mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2026 aho yavuze ko urupfu rwe ari igihombo ku bakunzi be bose. Jay Schachter yaize ati: “Yego nibyo Richard Belding yitabye Imana, ni igihombo gikomeye kuri buri wese yakundaga Belding, kandi twe twagize amahirwe yo kumenya Dennis, twamukundaga kurushaho. Yari umuntu mwiza kandi yakundaga cyane abafana be.” Jay Schachter yakomeje agaragaza ko impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana icyakora yakundaga uburyo bakoranaga kandi azamukurmbura. Ati: “Buri gihe yababonaga umwanya, uko byagenda kose. Yagiraga imikoranire…
29 Nzeri 2026 Saa 14:29








