Muhanga: Abatijwe ahazubakwa sitade basabwe kutongera guhinga barashima
Aba baturage batijwe ubutaka buteganyirizwa kubakwaho Sitade ya Muhanga barashimira ubuyobozi bwabubatije nyuma yo kumenyeshwa ko batazongera kubuhingaho.
Ni abaturage batuye ahitwa mu Kigabiro mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ahahoze ingoro y’Umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi Radegonde (Nyina w’Umwami Rudahigwa).
Bari baratijwe ubu butaka babuhingaho ariko ubu bahawe amakuru y’uko batazahingamo mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 B.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko buri mu biganiro n’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru (FERWAFA), Minisiteri ya Siporo ku gihe ibikorwa byo kubaka byatangira kugira ngo abaturage batazarandurirwa imyaka.
Iyi Sitade Mpuzamahanga izubakwa ku bufatanye bwa FERWAFA, CAF na Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo.
Icyo abo baturage bashimira ni uko ibigori bahinzr muri ubwo butaka byeze neza, bagasaba ko mu gihe uyu mushinga utaranozwa neza bakwemererwa kongera guhinga.
Musekera Laurien yagize ati: “Twashimishijwe n’uko ubuyobozi bwabonye ko ari ngombwa bukadutiza ubu butaka tukabuhingaho ibigori, bakanadufasha kubona amafumbire umusaruro ukaba wariyongereye ukazadufas noha kwiteza imbere”.
Habinshuti Modeste yongeraho ati: “Twagize amahirwe ubutaka bwa Leta barabudutiza duhingamo ibigori mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ndetse birera cyane, ariko twifuza ko badufashije banadutiza muri iki gihembwe tugasubizamo imyaka yera vuba kugira ngo nibajya gutangira kubaka bizabe byeze.”
Uwimana Laurence avuga ko abafite uyu mushinga mu nshingano zabo bakwiye kureba icyakorwa abaturage bagahabwa uburenganzira bakongera guhingamo.
Yagize ati: “Baramutse babona bizagera mu mpeshyi y’uyu mwaka batudohorera tukongera tugahingamo kuko batubujije guhinga ntutangire ntabwo byaba ari byiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko babaye babujije abaturage bahingaga ubu butaka kuko mu biganiro bagiranye n’inzego zizagira uruhare muri uyu mushinga bakemeranywa ko watangira vuba.
Yagize ati: “Twamaze kubwira abaturage bari baratijwe ubu butaka bakabuhingaho ko batazahinga muri iki gihembwe cya 2024 B, kuko mu biganiro twagiranye in’izindi nzego zirimo ubuyobozi bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo twemeranyijwe ko bishobotse uyu mushinga watangira vuba.”
Akomeza avuga ko ubusabe bw’abaturage butakwirengagizwa ariko nanone bigoranye ko umushinga utahita utangira. Gusa ngo ha azavabaye impinduka babamenyesha.
Sitade Mpuzamahanga ya Muhanga izubakwa kuri Hegitari 12, bikaba biteganyijwe ko izatanga akazi ku baturage babarirwa hagati ya 500 na 1000 ubwo izaba yubakwa na Kompanyi yo muri Turikiya.