Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage mu Muganda

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage mu Muganda

Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda RWAFPU 3-2 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe bazindukiye mu gikorwa cy’Umuganda Rusange.

Ni igikorwa cyaranzwe no gukora isuku, hakurwa imyanda mu muhanda, gutema ibihuru bikikije imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Bangassou no gusukura isoko rya Tokoyo riherereye muri uwo mujyi.

Mu bandi bitabiriye Umuganda harimo; abayobozi ku rwego rw’Intara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo mu ngabo za Centrafrique (FACA), abapolisi n’abaturage batuye mu Mujyi wa Bangassou.

Madamu Benguerre Pierrette, uyobora Intara ya Mbomou, ari na yo Umujyi wa Bangassou uherereyemo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku bufatanye bagirana n’abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo, asaba abaturage kubifatiraho urugero bakabigira umuco.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye kandi gifasha mu iterambere biturutse mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo.

Mukwiye kugifatiraho urugero ntikirangirire aha, tunashimira abapolisi b’u Rwanda ku bufatanye bagirana n’abaturage mu bikorwa nk’ibi, batirengagije n’inshingano zitoroshye bafite zo kubacungira umutekano.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, uyobora itsinda RWAFPU 3-2 yashimiye abaturage ku bufatanye babagaragariza mu bikorwa byo kubacungira umutekano.

Yashimangiye kunga ubumwe, gukunda igihugu no gufatanyiriza hamwe kucyubaka nk’inzira ihamye yo kugera ku mutekano urambye, ashishikariza abaturage gukomeza kugira ubufatanye mu bikorwa by’isuku, isukura no kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuva mu mwaka wa 2014, aho kuri ubu rufite abapolisi bagera kuri 700, bakorera mu matsinda ane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48