Amanota azasigara hano – Constantine avuga ku mukino wa Mali

Amanota azasigara hano – Constantine avuga ku mukino wa Mali

Umutozaw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nubwo Mali ari ikipe nziza ariko amanota atatu agomba gusigara mu Rwanda ku mukino uzahuza impande zombi.

Ibi ni ibyo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mbere y’uko amakipe yombi ahura mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Yagize ati: “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”

Ni mu gihe Kapiteni Bizimana yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi gufasha Amavubi kwihorera kuri Mali. Kuko umukino uheruka abafana bayo batumye umusifuzi w’umukino ajya ku gitutu.

Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”

Umukino w’umunsi wa Kane mu Itsinda K, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa wa kabiri, tariki 17 Ugushyingo 2026, saa Tatu.

Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongereye amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, u Rwanda ruherukamo mu myaka 22 ishize.

Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Mali, n’amanota icyenda ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota atandatu, Cape-Vert n’iya gatatu n’amanota atatu mu gihe Liberia ari iya nyuma n’ubusa.

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko bazakora ibishoka byose amanota atatu ku mukino wa Mali agasigara mu Rwanda
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzaza ari benshi ku mukino bazakiramo Mali kuri Stade Amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53