U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yasubiye inyuma imyanya itandatu ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, iba iya 125.

‎Ni nyuma yo gukina imikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, yombi yatsinzwemo na Mali, bituma u Rwanda rutakaza amanota 11,21 byatumye rusubira inyuma imyanya itandatu, ruba urwa 125 ku Isi n’amanota 1145,8 mu gihe muri Afurika ari urwa 34.

‎Espagne yakomeje kuba ku mwanya wa mbere ku Isi, ikurikiwe na Argentine, u Bufaransa n’u Bwongereza mu myanya ine ya mbere.

‎Ni mu gihe Maroc yazamutse imyanya ibiri, yageze ku mwanya wa gatanu, ikurikiwe na Portugal, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi na Colombia biri mu myanya 10 ya mbere.

‎Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya gatanu), Sénégal (18), Misiri (26), Côte d’Ivoire (28), Nigeria (29), Algeria (32), RDC (39), Cameroun (42), Mali (ya 43 nyuma yo kuzamuka imyanya ine) na Afurika y’Epfo (48).

‎Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Uganda ni iya 89, Tanzania (112), Kenya (115) n’u Burundi (137).

Urutonde rutaha ari na rwo rusoza umwaka wa 2026, ruzasohoka ku wa 16 Ukuboza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53