Jeannette Kagame yashimiye UNICEF imaze imyaka 40 iteza imbere abana b’u Rwanda

Jeannette Kagame yashimiye UNICEF imaze imyaka 40 iteza imbere abana b’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) imyaka 40 rimaze rifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abana, avuga ko ubwo bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwabo no kububakira ejo hazaza heza.

Yabigarutseho ku wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, hanizihizwa imyaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 1986.

Uyu muhango wabaye n’umwanya wo kureba ibyagezweho mu kurengera abana, guteza imbere uburenganzira bwabo no kongera kwiyemeza kubashyira imbere muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu.

Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye bwa UNICEF n’u Rwanda iyo abutekereje, abona amateka y’uruhare bwagize mu kurokora no kurengera ubuzima bw’abana no kubafasha gukura bafite amahirwe yo kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati: “Iyo ndebye muri iki cyumba, sinabona imyaka 40 ya gahunda n’imishinga gusa, ahubwo mbona imyaka 40 y’ubufatanye. Mbona abana barokotse kubera ko bakingiwe indwara, mbona abana barinzwe kubera ko hari abavugira uburenganzira bwabo, mbona abana ubu babaye ababyeyi, abarimu, abaganga, abayobozi n’abahanzi, kubera ko hari abantu babizeye bakiri bato.”

Yashimangiye ko umusaruro w’ubu bufatanye ugaragarira mu buzima bw’abantu, kuko iyo ibikorwa bigamije guteza imbere abana bigerwaho, bitagarukira ku mibare gusa, ahubwo bigira uruhare mu kubaka imiryango n’igihugu muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kugabanya imfu z’abana, kubageza mu mashuri, guteza imbere uburezi bw’abakobwa no kurwanya igwingira.

Yashimangiye ko ibyo byagezweho ku bw’ubufatanye bwa Guverinoma, UNICEF, imiryango itari iya Leta, abaturage, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo.

Yagize ati: “Ibyo ntibyabayeho ku bw’impanuka. Byagezweho binyuze mu bufatanye. Guverinoma, UNICEF, imiryango itari iya Leta, abaturage, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo, buri wese yagize uruhare rwe.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye kandi ubufatanye burambye hagati ya UNICEF na Imbuto Foundation, avuga ko mu myaka isaga 20 ishize bafatanyije mu bikorwa bigamije guha abakobwa n’urubyiruko amahirwe yo kwiga no kugera ku bushobozi bwabo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, na we yashimye UNICEF ku bufatanye imaze imyaka 40 igirana n’u Rwanda, avuga ko atari igihe kirekire gusa, ahubwo ari amateka y’ibisekuru by’abana ubuzima bwabo bwahindutse, imiryango yongeye kugira icyizere n’inzego z’igihugu zakomeje gukomera.

Yavuze ko kuva mu 1986, UNICEF yagiye ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye by’urugendo rw’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yagize uruhare mu kongera kubaka imiryango, abaturage n’inzego z’igihugu, ndetse no kwita ku bana bari basigaye badafite ababyeyi.

Yagize ati: “Iyi myaka 40 si umubare gusa cyangwa igihe kirekire, ahubwo ni amateka y’ibisekuru by’abana ubuzima bwabo bwahindutse, n’imiryango yongeye kugira icyizere.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu burezi, aho abana benshi babona amahirwe yo kwiga, serivisi zita ku mikurire y’abana bakiri bato zikaba zaragutse, ndetse n’imiryango myinshi ikaba ibona amazi meza inagerwa n’ibikorwa by’isuku n’isukura.

Ku bijyanye no kurengera umwana, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zo kuvugurura uburyo abana bitabwaho, hagamijwe ko buri mwana akurira mu muryango utekanye, umwitaho kandi umugaragariza urukundo.

Ati: “Buri mwana w’Umunyarwanda akwiriye kugira imibereho myiza no kubona amahirwe yose amufasha gutera imbere, hatitawe ku gitsina cye, ubumuga yaba afite cyangwa imiterere y’umuryango akomokamo.”

Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Etleva Kadilli, yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere abana, avuga ko ari urugero rugaragaza ibishoboka iyo icyerekezo, ubushake bwa politiki, ubuyobozi n’ibikorwa bifatika bihurijwe hamwe.

Yavuze ko mu myaka 40 ishize, UNICEF yagiranye n’u Rwanda ubufatanye bwimbitse, ariko ko kwizihiza iyo sabukuru atari umwanya wo kureba gusa ibyagezweho, ahubwo ari n’umwanya wo gutekereza ku bindi bigomba gukorwa kugira ngo buri mwana agire ubuzima bwiza n’amahirwe yo gutera imbere.

Yagize ati: “U Rwanda ni urugero rugaragaza ibishoboka iyo icyerekezo, ubushake bwa politiki, ubuyobozi n’ibikorwa bifatika bihurijwe hamwe mu guteza imbere imibereho y’abana.

Mu myaka 40 ishize, twagiranye n’u Rwanda ubufatanye bwimbitse, kandi urugendo rw’iki gihugu rutwigisha ko gukoresha ikoranabuhanga n’imibare mu gufata ibyemezo, kwagura gahunda nziza zikagera ku baturage bose no gushakira ibisubizo imbere mu gihugu ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza heza h’abana.

Icyakora, kwizihiza iyi sabukuru si umwanya wo kureba gusa ibyo twagezeho, ahubwo ni n’uwongera kureba ibyo tugomba gukora kugira ngo buri mwana agire ubuzima bwiza n’amahirwe yo gutera imbere.”

Mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abana, kurwanya imirire mibi, guteza imbere uburezi n’imikurire y’abana bakiri bato, kurengera uburenganzira bwabo no kubarinda ihohoterwa, ndetse no kubagezaho amazi meza, isuku n’isukura.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye UNICEF imyaka 40 imaze ifatanya n’u Rwanda guteza imbere imibereho y’abana
Mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abana, kurwanya imirire mibi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yashimye UNICEF ku bufatanye imaze imyaka 40 igirana n’u Rwanda, aho ubuzima bw’abana bwahindutse.
Umuyobozi wa UNICEF mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo Etleva Kadilli yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere abana
Umuhanzi Andy Bumuntu na Sherrie Silver Foundation ni bamwe mu basusurukije abitabiriye ibyo birori
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53