Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’
Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis "Rwanda Open M25" atsinze Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3) kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026. Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya mbere kuva ku wa 28 Nzeri aho ryahuje abakinnyi 32 babigize umwuga. Ritangira ryarimo Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne, ariko bombi basezerewe mu ijonjora rya mbere. Muri ½ cy’irangiza, Umufaransa Calvin Hemery yari yasezereye mwenewabo Florent Bax atsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-4) mu gihe Benjamin Lock ukomoka muri Zimbabwe yatsinze Umuholandi Max Houkes amaseti 2-1 (7-10, 3-6, 6-2) Hemery yinjiye muri uyu mukino ari we uhanzwe amaso cyane, bitewe n’ubunararibonye afite mu…
4 Ukwakira 2026 Saa 19:50








