Abaramyi Vestine na Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘IBIHE’
Itsinda ry’abaramyi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘IBIHE’ bari bamaze igihe bateguje abakunzi babo, bashimangira ibyiringiro bishingira ku butabazi bw’Imana. Ishimwe Vestine yasangije agace gato k’amashusho y’iyo ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga abwira abamukurikira ko indirimbo yose yamaze gusohoka kandi ayibatuye ngo ibakomereze mu kwizera. Yanditse ati: “Indirimbo ‘IBIHE’ yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki, mbasabiye ko yabakomereza ukwizera.” Mu gitero cya mbere, aba bahanzi barararirimbye bati: “Nubwo inzira yari ndende kandi ibimpiga na byo ari uruhuri […] iyo mu kidaturwa nta jwi ryiza numva kure y’ibyo ukunda, ndangariye ubusa, nta muhuza wanjye n’agakiza nsikamiwe n’icyaha. Gutabarwa kwanjye byari inzozi. Oya nta gitero na kimwe kizangabwaho, nta gitero na kimwe kizangeraho ntari kumwe n’Umwami wanjye, ya…
12 Ukwakira 2026 Saa 17:36








