Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro i Kampala

Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro i Kampala

Abahanzi nyarwanda Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro i Kampala muri Uganda, mu gitaramo cya ‘B’raka Land East Africa’, cyateguwe n’umuhanzi  ukunzwe mu Karere, Joshua Baraka.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kuri Lugogo Hockey Grounds, kikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo guteza imbere umuziki no guhuza abakunzi bawo bo mu Karere.

Amakuru y’uko aba bahanzi nyarwanda bazitabira iki gitaramo yatangajwe na Joshua Baraka mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira integuza y’igitaramo igaragaza urutonde rw’abahanzi bazataramira abazacyitabira.

Uretse Mike Kayihura na Kivumbi King, abandi bahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo barimo Bien-Aimé wo muri Kenya, Naava Grey, Elijah Kitaka n’abandi bahanzi bo muri Uganda.

Kivumbi King amaze gutaramira muri Uganda inshuro ebyiri zirimo iyo mu gitaramo Blankets & Wine cyabereye kuri Lugogo Grounds i Kampala ku wa 29 Nzeri 2024 na Cantina Fiesta cyabereye muri Ndere Cultural Centre i Kampala ku wa 26 Nyakanga 2025, aho yataramanye n’abarimo Lojay, A Pass na Lilian Mbabazi.

Mike Kayihura na we amaze gutaramira muri Uganda inshuro enye. Muri ibyo bitaramo harimo ‘A Night with Mike Kayihura’ yakoreye muri Kampala Serena Hotel ku wa 24 Kamena 2022, ‘Mics of Kampala’ yabereye muri Club Guvnor muri Gicurasi 2024, icyo yakoreye muri Baoli Rooftop ku wa 1 Mutarama 2026, ndetse n’icyo yakoreye ahitwa MoTIV ku wa 29 Kanama 2026, mu gitaramo cya ‘Afro Urban: Kigali Meets Kampala’.

Ku ruhande rwa Mike Kayihura, yaherukaga gutaramira muri Uganda muri Kanama 2026, mu gitaramo cya ‘Afro Urban: Kigali Meets Kampala’ cyabereye ahitwa MoTIV, mu gace ka Bugolobi muri Kampala.

Igitaramo cya ‘B’raka Land East Africa’ kiri mu bikorwa Joshua Baraka akomeje gutegura agamije kwegera abakunzi be no kwagura ibikorwa bye bya muzika mu arere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi afite intego yo gutuma iki gikorwa kirushaho gukura, kikagera ku rwego rwagutse kandi kikitabirwa n’abakunzi b’umuziki benshi mu karere no hanze yako.

Mu 2025, Kivumbi na Kayihura bamuritse umuzingo mugufi bakoranye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53