Abajyanama bashya batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, kuri uyu wa Gatandatu 21 Ugushyingo 2026, bagaragaje ko mu bibazo bazakemura bibugarije harimo; guhangana n’amakimbirane adindiza iterambere ry’imiryango, kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri ako gace, bimakaza guhinga kijyambere kandi bagasenyera umugozi umwe.
Ni bimwe mu byo bagarutseho mu migabo n’imigambi byabo; aho bashimangiye ko amakimbirane yo mu miryango ari yo ashamikiyeho ibibazo byugarije umuryango.
Mu bajyanama umunani batowe harimo Hategekimana Fred, watowe ku majwi 333, Karenzi John wagize, 210, Higiro Jules wagize 206, Kayitare Mpinganzima Pauline wagize 155, Niyongira David wagize 154, Nshizirungu Beatrice n’amajwi 152, Kwizera Robert wagize 125 na Kabahire David wagize 108.
Bagaragaje ko bazibanda ku gukemura ibibazo byugarije umuryango kuko ari wo shingiro rya byose.
Kayitare Mpinganzima Pauline yagize ati:”Iterambere rirambye rihera mu muryango, imiryango izigishwa kigira ngo yihangire imirimo n’uko bakora imishinga iciriritse.”
Yongeyeho ko bazashyira imbaraga mu guhanga akazi aho kugasaba, hakorwe ubuvugizi hagamijwe kubahuza n’ibigo by’imari ngo hagerwe ku iterambere rirambye.
Hategekimana Fred yagize ati: ”Ntabwo ugenda wenyine iyo ushaka kugera kure rero tuzafatanya dukore ubuhinzi n’ubworozi bugezweho.”
Bimwe mu bindi bibazo by’ingutu aka karere gasigiwe n’Inama Njyanama icyuye igihe, harimo ikibazo cy’amapfa yagiye yibasira imwe mu mirenge ikagize irimo; Ndego, Kabare, Kabarondo, Murama, Rwinkwavu, Mwiri na Murundi aho yibasiwe n’izuba rikabije.
Perezida w’Inama Njyanama ishoje manda, Doreen Basiime Kalimba, aherutse kugaragaza ko hari byinshi byakozwe mu guhangana n’icyo kibazo ariko hagikenewe izindi mbaraga kugira ngo gikemuke burundu.
Biteganyijwe ko ku wa 24 Ugushyingo 2026, abagize iyi nama bazitoramo Biro yayo igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Bazatora kandi Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; ari na bo bazayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ku wa 17 Ugushyingo 2026, ni bwo hatowe abagore batanu bazahagararira abandi mu Nama Njyanama, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko abagore bagomba kuba nibura 30% by’abagize iyi nama.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE