Igihugu cyari cyatewe – Dr. Nsanzimana avuga ku nzoga zitujuje ubuziranenge
Abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), kuri uyu wa Kane tariki 15 ukwakira 2026 bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana abasobanurira uburemere bw’ikibazo cy’ibinyobwa n’ibiribwa bitujije ubuziranenge n’uburyo ari igitero gikomeye cyagabwe ku Rwanda. Yagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge zamamaye ku izina ry’ibyuma zari zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage by’umwihariko ku rubyiruko, azigereranya n’igitero cyari kigabwe ku gihugu ashingiye ku ngero zabaye mu mateka aho ibiyobyabwenge byagiye byifashishwa mu bitero bigamije koreka ibihugu. Yagarutse ku rugero rw’intambara zishingiye ku biyobyabwenge bya Opium zagabwe ku bwami bw’u Bushinwa bwitwaga Quin mu kinyejana cya 19 mu mirwano yabuhuzaga n’ibihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa byari bikomeye icyo gihe. Yagize ati: “Igihugu cyari cyatewe. Mu mateka…
15 Ukwakira 2026 Saa 16:07








