Somalia yamaze kuba umunyamuryango wuzuye wa EAC

Somalia yamaze kuba umunyamuryango wuzuye wa EAC

Igihugu cya Somalia cyamaze kuba umunyamuryango mu buryo bwuzuye w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni ibyatangajwe n’uyu muryango, mu itangazo ryasohowe n’ubunyamabanga kuri X, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, bwagaragaje ko icyo gihugu cyujuje ibisabwa bishingiye ku masezerano y’ibihugu by’aka Karere.

Icyo gihugu cyashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa EAC impapuro zicyemerera kugengwa n’amasezerano y’ibihugu by’uyu muryango nk’uko biteganywa EAC.

Kwemererwa kwa Somalia kwinjira muri EAC, bitumye igira ibihugu binyamuryango 8, ibindi byari bisanzwemo ni u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Uganda na Tanzania.

I Arusha muri Tanzania, agaruka ku kwinjira kwa Somalia muri uwo Muryango, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Somalia Jibril Abdirashid Haji, yavuze ko ari umwanya mwiza Somalia ibonye wo gukomeza gutera imbere akavuga ko uwo ari umuryango ufite imikoranire n’ubutwererane bitajegajega.

Ati: “Binyuze mu kongera ubucuruzi, amasezerano hagati y’ibihugu ndetse na gahunda n’imishinga biriho, Somalia ifite intego yo gutanga umusanzu ufatika wo kubiteza imbere no gukomeza kwimakaza gukorera mu mucyo muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Yakomeje agira ati: “Turazirikana ko kujya muri uyu muryango bishimangira guhanga ibishya byo gushyigikira inzira y’iterambere rirambye ryawo, guhanga imirimo mishya, kuzamura imibereho y’abaturage bacu n’abatuye mu bihugu by’uyu Muryango”.

Yongeyeho ati: “Twatanze impapuro zitwemerera kwinjira muri EAC, kuri uyu munsi, ibi si ibimenyetso by’impapuro zisinyeho gusa ahubwo biganaragaza ko dushyigikiye iterambere rishingiye ku mikoranire.

Somalia yiteguye gutanga umusanzu wayo muri EAC, gukorana bya hafi na buri gihugu cyiyigize, twizeye ko ubukungu buzazamuka mu gihe kizaza, mu bihugu bya EAC ndetse no ku baturage babyo”.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Muthuki Peter yavuze ko gutanga impapuro zemerera Somalia kwinjira muri EAC, bishimangira gutangira imikoranire ya Somalia n’uwo muryango, kandi ko kwihuza na yo abaturage bazabyungukiramo byinshi.

Yagize ati: “Ubu umuryango wamaze kwaguka ugera ku bihugu 8 biwugize, bituwe n’abaturage hafi miliyoni 350. Iri ni isoko ryagutse. Ubu Somalia yongeye ibilometero 3,300 by’isoko rusange, ubu ni ubukungu bukomeje koroha, hashingiwe ku kiguzi cyo gutwara ibicuruzwa biva muri EAC bijyanwa ahandi ku Isi ndetse no kubyavaga ahandi byinjira mu Burasirazuba bw’Afurika. Ndatekereza ko ari ibintu dukwiye kwishimira”.

Agaruka ku iterambere yavuze ko EAC ari isoko ryagutse ndetse yizeye adashidikanya ko igiye guhangana ku isoko ry’ahandi ku Isi hashingiwe ku buryo rimaze kwaguka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14