Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yashyikirijwe igihembo cya Gold Play Button gitangwa na YouTube, nyuma yo kugeza ku bantu miliyoni imwe bamukurikira kuri uru rubuga, bikaba indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Gold Play Button ni igihembo YouTube iha ba nyiri imiyoboro (Channels) bagejeje ku mubare w’abiyandikishije kuri yo (Subscribers) miliyoni imwe. Ni kimwe mu bihembo uru rubuga rutanga mu rwego rwo gushimira no guha agaciro abaremye ibikubiyemo bibasha gukurura no kubaka umuryango mugari w’ababikurikira.
Iki gihembo kigaragaza ko umuyoboro w’uwagihawe wageze ku mubare w’abawiyandikishijeho miliyoni imwe, kikaba ikimenyetso cy’iterambere ryawo n’uburyo ibikorwa bishyirwaho bikomeje kugera ku bantu benshi.
Bruce Melodie yishimiye iyi ntambwe, ayisangiza abamukurikira ku rubuga rwa X, aho yanditse ati: “Intego imwe, shene imwe, abiyandikishije kuri yo miliyoni imwe! Nishimiye guhabwa Gold Play Button ya YouTube. Iki gihembo ni icyanyu, kandi ni intangiriro y’izindi ntambwe zikomeye ziri imbere!”
Uyu muhanzi yari yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri YouTube muri Gicurasi 2026, aba umuhanzi wa gatatu w’umunyarwanda uririmba ku giti cye ugeze kuri uwo mubare, nyuma ya Meddy na Israel Mbonyi.
Iki gihembo akigezeho mu gihe akomeje ibikorwa bye by’umuziki, aho muri Nzeri 2026 yashyize hanze indirimbo nshya yise Irya 4, mu rwego rwo gukomeza kugeza ibihangano bye ku bakunzi be.
Mu butumwa bwe, Bruce Melodie yanibukije abakunzi be ko ateganya kubataramira muri Zambia, mu gitaramo Bwiza azamurikiramo Album ye, agira ati: “Zambia, tuzahurireyo vuba!”
Yanavuze ko hari ikindi kintu kidasanzwe ateganya kugeza ku bakunzi be, abasaba gukomeza kumukurikira, nubwo atigeze atangaza icyo ari cyo.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE