Israel Mbonyi yagaragaje impamvu atarabasha gutaramira muri Stade Amahoro

Israel Mbonyi yagaragaje impamvu atarabasha gutaramira muri Stade Amahoro

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yasobanuye impamvu atarategura igitaramo muri Stade Amahoro, agaragaza ko imiterere yayo n’amabwiriza agenga imikoreshereze yayo ari zimwe mu mbogamizi zituma kuyikoreramo bitamworohera.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko yigeze gutekereza gukorera igitaramo muri iyi Stade, ariko asanga bisaba gutekereza neza uko urubyiniro rwashyirwa n’aho abafana bahagarara, cyane ko batemerewe gukoresha ikibuga abakinnyi bakiniraho.

Yagize ati: “Narabitekereje ariko ikibazo cya Stade Amahoro iragoye kuyikoreramo. Urumva nk’ubu ntabwo twemerewe gukorera mu kibuga (aho abakinnyi bakinira), ubwo ni ukuvuga ngo byansaba gushyira urubyiniro (stage) ahantu runaka, abafana na bo bakaba bari ahantu runaka.

[…] Ikindi kandi ni uko stade ifunguye cyane, ku buryo kwa kundi abantu begerana kugira ngo igitaramo kiryohe ntabirimo. Sinzi uko bizagenda, ariko ntawamenya, gusa n’abandi barahakorera, ariko wenda igihe kizagera bikunde.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko kuba Stade Amahoro ari nini kandi ifunguye bishobora gutuma abafana batabasha kwegerana na we nk’uko abyifuza mu bitaramo bye. Yagaragaje ko kwegerana kw’abafana n’umuhanzi ari kimwe mu bituma ibitaramo bye bigira umwihariko, kuko bituma baririmbana na we kandi bakarushaho kuryoherwa n’igitaramo.

Stade Amahoro iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuvugururwa ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45. Ni imwe mu nyubako zikomeye mu Rwanda zishobora kwakira imikino, ibirori n’ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi.

Gusa ku bwa Mbonyi, kuba iyi Stade yakira abantu benshi si byo byonyine byatuma ayihitiramo igitaramo, kuko uburyo abafana bazaba bicaye cyangwa bahagaze n’uko bazabasha kugirana imikoranire na we na byo ari ingenzi.

Igitekerezo cyo kubona Israel Mbonyi ataramira muri Stade Amahoro kimaze igihe kigarukwaho. Mu 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse ku rubuga rwa X agaragaza ko BK Arena ishobora kuba itakibasha kwakira abafana bose bitabira ibitaramo by’uyu muhanzi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, Nduhungirehe yongeye kumugira inama yo kwimurira igitaramo cye muri Stade Amahoro, nyuma y’uko Mbonyi yari yatangaje ko igitaramo ‘Icyambu Live Concert Season 3’ kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.

Icyo gihe yagize ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakirisitu n’abatari bo.”

Israel Mbonyi ateganya kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu 5’, kizaba ku wa 25 Ukuboza 2026, ku munsi wa Noheli. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kikaba gikomeje umuco w’ibitaramo uyu muhanzi asanzwe akorera abakunzi be kuri uwo munsi.

Israel Mbonyi avuga ko imiterere ya Stade Amahoro itatuma yegereana n’abafana
Mbonyi agiye gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya gatanu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53