Umuhanda wa kilometero 6, amakorosi 17 n’impinduka z’ubutumburuke bwa metero 197, ni bimwe mu biteganywa kuzaba bigize ikibuga cya Bugesera cyitezweho kwakira ‘Formula 1’ yitiriwe “African Grand Prix” izakinirwa mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2030. Uretse amasiganwa y’imodoka, kizategurwa ku buryo kizajya cyakira n’ibindi bikorwa by’imikino, ubucuruzi n’imyidagaduro. Imvaho Nshya igiye kukugezaho byinshi kuri icyo kibuga giteganyirizwa kwakira abarenga ibihumbi 100.
Mu Karere ka Bugesera, ahazubakwa ikibuga kizajya cyakira isiganwa rya ‘Formula 1’ mu Rwanda, hateganyijwe kubakwa umuhanda wihariye uzagenderwaho n’imodoka nto zo muri iryo rushanwa rizwiho umuvuduko mwinshi, ubuhanga bw’abashoferi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutegura imodoka.
Igishushanyombonera cy’agateganyo cyashyizwe hanze na ‘Alex Wurz’ hamwe na ‘Tilke Engineers’ kigaragaza ko uyu muhanda uzaba ufite uburebure bwa kilometero 6, amakorosi 17 n’impinduka z’ubutumburuke bwa metero 197 ku nshuro imwe imodoka zizengurutse.
Uzanyura mu gace karimo imisozi ibiri n’Ikiyaga cya Kidogo, bikaba byitezwe ko bizagira uruhare mu gutuma ugira imiterere itandukanye n’iy’imihanda myinshi ikoreshwa muri ‘Formula 1’.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, ‘Formula 1’ yatangaje ko yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira ‘Formula 1 African Grand Prix’, isiganwa riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2030, nyuma yo kubaka no gutegura ikibuga rizakinirwaho.
‘Formula 1’ izongera kubera ku Mugabane wa Afurika nyuma y’iyabaye ku wa 14 Werurwe 1993, ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo aho ryegukanywe n’Umufaransa Alain Prost, wari utwaye imodoka ya Williams-Renault, akurikirwa n’Umunya-Brazil Ayrton Senna utwarira McLaren.
Kuva icyo gihe, ‘Formula 1’ imaze imyaka irenga 33 idakinirwa muri Afurika, ariko u Rwanda rufite gahunda yo kongera kuyigarura ku mugabane mu ntangiriro ya 2030.
Aho ikibuga kizubakwa n’impamvu Bugesera ari yo yatoranyijwe
Ikibuga giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya kiri kubakwa muri ako Karere.
Kuba hafi y’ikibuga cy’indege ni kimwe mu bintu bizorohereza ingendo z’abashoferi, abakozi b’amakipe, abafana n’abandi bashyitsi mpuzamahanga bazitabira iri rushanwa.
Uyu mushinga uri gutegurwa ku bufatanye bwa ‘WurzDesign’ iyobowe na ‘Alex Wurz’ hamwe na ‘Tilke Engineers and Architects’, ikigo cyo mu Budage gifite ubunararibonye mu gushushanya imihanda y’amasiganwa, cyagize uruhare mu biganiro bigamije kuzana iri siganwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itari mike.
Alex Wurz wahoze ari umushoferi wa Formula 1 akaba ari mu bashushanya uwo muhanda, yavuze ko kimwe mu byemezo bya mbere byagombaga gufatwa ari ukugaragaza ubwoko bw’ikibuga kizubakwa n’ahantu cyashyirwa.
Yagize ati: “Kimwe mu byemezo bya mbere twagombaga gufata ni ubwoko bw’ikibuga cy’amasiganwa twashakaga n’ahantu cyagombaga kubakwa. Habaye ibiganiro ku gitekerezo cyo gukoresha imihanda isanzwe, kwimurira umushinga ahandi, ndetse no gukoresha ahahoze ikibuga cy’indege. Hagaragajwe n’ahandi hantu hatandukanye hashoboraga kubakwa iki kibuga.
Tumaze kumenya uko Bugesera iri gutera imbere, twagiye kureba aho hantu, tubona imisozi n’ikiyaga. Nahise mbabwira nti: ‘Bavandimwe, iki kibuga kigomba kubakwa aha hantu honyine, kuko nta mpamvu yo kugira ngo abe ari twe tugishushanya, kandi kamere yo yari yarateguye imiterere y’ahantu heza ho kucyubaka!’”
Kilometero 6 n’amakorosi 17 bizakoreshwa bite?
Mu gusiganwa muri ‘Formula 1’, uburebure bw’umuhanda si bwo bwonyine bugena uko isiganwa riba rikomeye. Imiterere y’amakorosi, aho imodoka zishobora kwihutira, aho zigabanyiriza umuvuduko n’uko ibice by’umuhanda bikurikirana na byo bigira uruhare mu mikorere y’abashoferi.
Wurz amaze imyaka itari mike agira uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Formula 1 mu Rwanda, asobanura ko kimwe mu byemezo bya mbere byagombaga gufatwa ari ukugaragaza ubwoko bw’ikibuga cyubakwa n’ahantu cyashyirwa.
Yagize ati: “Ni imisozi ibiri ifite ikiyaga kiri hepfo yayo. Ibyo bivuze ko imodoka zizajya zizamuka zikamanuka muri ubwo busitani nyaburanga bwiza, kandi twifuza ko abazasura iki kibuga bazajya babona ishusho nyayo y’ubwiza bw’imiterere y’ahantu nyaburanga haranga u Rwanda.”
Ikibuga giteganyijwe kubakwa i Bugesera kizaba gifite uburebure bwa kilometero esheshatu, imodoka zikazajya zizenguruka mu cyerekezo kinyuranye n’isaha, kikagira amakorosi 17. Giteguanyirijwe kuzakira amarushanwa atandukanye y’imikino y’imodoka.
Tilke na we yagize ati: “Buri gihe twifuzaga ko iki kibuga cyaba gishimishije ku batwara imodoka, kikaba gifite amananiza, ariko nanone kigatuma habaho amasiganwa ashimishije. Ni yo mpamvu twagombaga gushyiraho ahantu imodoka zishobora kurushanwa zigerageza kurenga izindi, ndetse tukareba ko abashoferi bashobora gukoresha imibare myinshi mu isiganwa. Ibyo bituma haba irushanwa ryo gushaka imyanya myiza yo gutangiriraho, ndetse n’isiganwa rishimishije.”
Yakomeje avuga ko ikindi cy’ingenzi cyashyizwe imbere ari abafana bazajya bakurikirana amasiganwa. Yagize ati: “Twifuzaga ko abafana begera umuhanda w’isiganwa, bakumva ibirimo kuba kandi bakagira uruhare mu byishimo byaryo. Ni ikibuga gifite imiterere imeze nk’umuntu uzamuka akamanuka ku musozi ugoranye.”
Umuhanda uzaba urimo igice kigororotse gifite uburebure bungana na kilometero imwe, kigakurikirwa n’ahateganyirijwe ikorosi risaba gukata bikomeye.
Iyo imodoka imaze kugenda ku muvuduko mwinshi mu gice kigororotse, umushoferi agomba kugabanya umuvuduko akoresheje feri mbere yo kwinjira mu ikorosi.
Iyo miterere ishobora gutanga amahirwe yo kunyuranaho, bitewe n’uko imodoka ziba zegeranye n’uburyo abashoferi bategura uko bazinjira muri iryo korosi.
Abashushanya umuhanda bavuga ko intego ari ugukora ikibuga gisaba ubuhanga mu gutwara imodoka, ariko nanone gitanga amahirwe yo kubona amasiganwa arimo guhangana hagati y’abashoferi.
Ikindi gishobora gutuma uyu muhanda uba umwihariko ni uko uzajya uzengurukwa mu cyerekezo kinyuranye n’icy’urushinge rw’isaha, kizwi nka anti-clockwise.
Impinduka z’ubutumburuke bwa metero 197 zizagira akahe kamaro mu kuryoshya umukino?
Kimwe mu biranga igishushanyombonera cy’ikibuga cya Bugesera ni impinduka z’ubutumburuke bwa metero 197 ziteganyijwe mu gihe imodoka izaba izenguruka umuhanda wose.
Ihinduka ry’ubuhagarike bw’umuhanda rigira izihe ngaruka ku mikorere y’imodoka za F1?
Uruganda rwa Mercedes Benz rusanzwe rukora imodoka harimo n’izikoreshwa muri iri rushanwa, rwatangaje ku rubuga rwarwo ko muri rusange ihinduka ry’ubutumburuke bw’umuhanda ritagira ingaruka zikomeye ku mikorere y’imodoka za Formula 1 nk’uko bamwe bashobora kubitekereza. Icyakora rituma imodoka zihura n’imbaraga ziyongeraho gato, ariko ziba zarakozwe ku buryo zishobora guhangana no gukubita inkengero z’umuhanda zikomeye no kwihanganira imbaraga nyinshi.
Ibi bivuze ko imodoka zitazajya zigendera ahantu harambuye cyangwa hafite ubutumburuke bungana, abashoferi bazajya banyura mu bice bizamuka n’ibimanuka, bivanzemo amakorosi amwe azaba afite imiterere isaba kwitonda mu kugenzura imodoka.
Mu masiganwa y’imodoka, impinduka z’ubutumburuke zishobora kugira ingaruka ku buryo amapine afata umuhanda, uko umushoferi afata feri n’uko imodoka yitwara mu gihe ihindura icyerekezo. Ibyo bituma kumenya igihe cyo gufata umuvuduko n’igihe cyo gufata feri biba ingenzi cyane.
Impamvu ikibuga cya ‘Formula 1’ gisaba ibirenze umuhanda
‘Formula 1’ ni shampiyona mpuzamahanga y’imodoka nto zo gusiganwa zabugenewe, zishobora kugera ku muvuduko urenga kilometero 300 ku isaha bitewe n’imiterere y’umuhanda n’imodoka.
Kubaka ikibuga cyakira iri rushanwa bisaba gutekereza ku mutekano w’abashoferi, abakozi b’amakipe, abakozi bashinzwe isiganwa n’abafana.
Ikibuga cya Bugesera giteganyijwe kubakwa ku buryo bwujuje ibisabwa mu cyiciro cya ‘FIA Grade 1’, ari cyo cyiciro cy’impushya z’imihanda ikoreshwa mu kwakira ‘Formula 1’.
Ibi ntibireba gusa ubwiza bw’umuhanda cyangwa ubushobozi bwo gutwara imodoka zihuta. Bireba n’imiterere y’amakorosi, ahagenewe kugabanyirizwa umuvuduko, ahantu imodoka ishobora kunyura igihe ivuye mu muhanda w’isiganwa, inzitizi z’umutekano n’uburyo bwo gutabara igihe habaye impanuka.
Hakenerwa kandi ibikorwa remezo byunganira isiganwa, birimo aho imodoka zikeneye gukorwa zihagarara, aho amakipe ahindurirwa, ibikoresho byo gutabara n’uburyo bwo guhuza ibikorwa by’abategura isiganwa.
Ikibuga gishya kigomba gusuzumwa n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Imodoka (FIA) mu rwego rwo kugenzura niba cyujuje ibisabwa kugira ngo cyemererwe kwakira amarushanwa ateganyijwe. Bityo, icyemezo cyo kubaka umuhanda ugenewe ‘Formula 1’ ntigihita gisimbura igenzura n’iyemezwa rya nyuma ry’ibikorwa remezo.
‘Pit Lane’ – Aho imodoka zihagarara mu gihe cy’isiganwa
Mu gihe cy’isiganwa rya ‘Formula 1’, imodoka ntizikomeza kugenda gusa kugeza isiganwa rirangiye. Hari igihe umushoferi yinjira mu gice cyihariye cyitwa ‘Pit Lane’, aho imodoka ihagarara kugira ngo abakozi b’ikipe bagire icyo bayikoraho cyane cyane guhindura amapine.
Iki gikorwa kizwi nka ‘Pit Stop’, gishobora kumara amasegonda make, ariko kigira uruhare rukomeye mu buryo ikipe yitwara mu isiganwa, bitewe n’igihe ihisemo guhagarara n’igihe imara ikora ku modoka.
Abakozi b’ikipe baba bateguye ibikoresho n’inshingano za buri wese mbere y’uko imodoka ihagarara.
Abafana bazajya barebera he?
Imiterere y’ubutaka bwa Bugesera ishobora no kugira uruhare mu buryo abafana bazajya bareberamo amasiganwa.
Abashushanya ikibuga bagaragaje ko imisozi iri muri ako gace ishobora gutanga ahantu hameze nk’ibibuga karemano, aho abafana bashobora kureba imodoka zinyura mu bice bitandukanye by’umuhanda bari ahirengeye.
Ese iki kibuga kizajya gikoreshwa na ‘Formula 1’ gusa?
Umushinga wa Bugesera uteganyijwe kuba urenze ikibuga kizajya gikoreshwa mu minsi mike y’isiganwa rya ‘Formula 1’. Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko ikibuga giteganyijwe kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 100 000.
Yagize ati: “Ni ishoramari, si amafaranga akoreshwa mu gutegura igikorwa kimwe gusa. Ni ishoramari rirambye, kandi turateganya ko rizabyara inyungu mu bukungu binyuze mu nzira zitandukanye.”
Hashobora gukorerwa andi marushanwa y’imodoka, ibitaramo, imurikagurisha, inama n’ibindi bikorwa bikurura abantu kandi bikinjiza amafaranga.
Hateganyijwe kandi umuhanda wihariye w’imodoka nto zo gusiganwa zizwi nka ‘karting’, zishobora gufasha abakiri bato kumenya iby’ibanze byo gutwara imodoka zo mu masiganwa.
Ni iki abaturage n’abashoramari bazungukira kuri iki gikorwa remezo?
Kuba u Rwanda rwaragiranye na Formula 1 amasezerano y’imyaka 10 ni intambwe ikomeye mu mugambi wo kugarura iri rushanwa muri Afurika. Abaturage n’abashoramari bakwiriye kuzakurikirana ibizakorwa mu bijyanye n’igihe imirimo izatangirira, ingengo y’imari n’uburyo izakoreshwa, amahirwe y’akazi, uruhare rw’ibigo byo mu Rwanda, kugira ngo bazungukire kuri uyu mushinga.
Ni ngombwa kandi ko hamenyekana uburyo ibikorwa by’ubwikorezi, amahoteli, serivisi z’ubuzima n’izindi serivisi bizategurwa kugira ngo byuzuze ibisabwa n’umubare w’abantu bazajya bitabira iri rushanwa.
Ku bijyanye n’ubukungu, ‘Formula 1’ yitezweho gukurura ba mukerarugendo, abashoramari n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Isiganwa rya mbere rizaba ryari?
‘Formula 1’ yatangaje ko isiganwa rya ‘African Grand Prix’ mu Rwanda riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2030, ariko itariki nyayo itaratangazwa.
Rizabera ku kibuga gishya kizubakwa mu Bugesera, kikazaba kigomba kurangira no kwemererwa kwakira ‘Formula 1’ mbere y’uko isiganwa rya mbere riba.
Uretse kuba ari umuhanda uzajya usiganirwaho, uyu mushinga uteganya ko iki gikorwa remezo kizajya gikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’imikino, ubucuruzi n’imyidagaduro.
Icyakora, uko kizaba giteye mu buryo bwa nyuma, igihe imirimo izatangirira n’igihe izarangirira, ndetse n’itariki y’isiganwa rya mbere, ni bimwe mu bizasobanuka nyuma y’irangira ry’imirimo yo kubaka iki kibuga.
‘Formula 1’ (F1) ni shampiyona ikomeye ku Isi y’isiganwa ry’imodoka zifite umushoferi umwe, yatangijwe ku mugaragaro mu 1950 n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imodoka (FIA).
Isiganwa rya mbere rya shampiyona ryabaye ku wa 13 Gicurasi 1950, kuri Silverstone mu Bwongereza, Umutaliyani Giuseppe Farina aba uwa mbere wegukanye igikombe cya shampiyona, atwaye imodoka ya Alfa Romeo.
Igihugu cyakira iri siganwa gishobora kwinjiza amafaranga mu matike, ubukerarugendo, amahoteli, resitora ndetse no mu bufatanye n’abaterankunga.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE