Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafataiye ibihano Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, umugore we n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, kubera uruhare bakekwaho mu guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse ruswa.

Ibiro by’Amerika bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga byatangaje ibi bihano ku masosiyete atatu y’ubucuruzi, n’abantu 11 barimo Perezida Mnangagwa n’umugore we, Visi Perezida Constantino Chiwenga, Burigadiye Jenerali Walter Tapfumaneyi n’abandi.

Perezida Mnangagwa na bagenzi be bashinjwa ibyaha birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, gushimuta abantu no guhohotera abantu mu buryo bukabije.

Ibihano by’Amerika kuri Zimbabwe birimo gufatira inyubako zose z’abayobozi ba Zimbabwe ziri ku butaka bw’Amerika, kandi ntibemerewe gukora ingendo zitajyanye n’akazi ku butaka by’icyo gihugu.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Wally Adeyemo, yavuze ko ibihano bishya Amerika yafatiye Zimbabwe bigamije kwerekana ukuri nyako kw’Amerika.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga Antony Blinken,  yavuze ko ibihano bishya kuri Zimbabwe biri muri Politiki ikarishye Amerika yafatiye iki gihugu kubera ruswa, ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi no gushimuta abantu bikomeje kwiyongera muri Zimbabwe, kandi ko ahangayikishijwe na byo cyane.

Gusa kugeza ubu ntacyo Zimbabwe iratangaza kuri ibi bihano.

Iperereza ryakozwe na Al Jazeera umwaka ushize, ryagaragaje ko kuba  Guverinoma ya Zimbabwe ikoresha udutsiko mu buryo bwa magendu mu kugurisha zahabu zifite agaciro k’amagana y’amamiliyoni y’amadolari biri mu bimunga ubukungu bw’iki gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14