Gicumbi: Ikoranabuhanga ryabaruhuye gutwara amafaranga mu ntoki
Abacuruzi n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baravuga imyato uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Cashless/Kashilesi) bwabaruhuye gutwara amafaranga mu ntoki byabaga bifite ingorane nyinshi zirimo kuyata cyangwa kuyibwa. Aba baturage bavuga ko kuri ubu ikoranabuhanga ribafasha gucunga no guhererekanya amafaranga mu mutekano ndetse bakanizigamira mu bigo by’imari byoroshye bikabarinda gutakaza umwanya bajya gutonda umurongo ku mabanki. Ayinkamiye Béatrice, utuye mu Murenge wa Byumba, avuga kogukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga byamufashije kuzigama igihe, cyane cyane mu kazi ke k’ubucuruzi. Yagize ati: “Nkanjye nkora ubucuruzi, byanduhuye kwakira amafaranga njya kuvunjisha, ndetse binkiza umwanya wo kujya kuri banki kubitsa. Hari ubwo wasangaga hari umurongo muremure, ukava saa sita wagiye saa kumi n’ebyiri. Ariko ubu gahunda ya Kashilesi yaduhaye uburyo bwo gukoresha kode…
23 Kanama 2026 Saa 10:25








