Tanzania: Abantu 26 bamaze kwicwa na Cholera mu kwezi kumwe

Tanzania: Abantu 26 bamaze kwicwa na Cholera mu kwezi kumwe

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko guhera tariki ya 5 kugeza tariki ya 8 Gashyantare, indwara ya Cholera yibasiye icyo gihugu imaze guhitana abantu 26.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe binyuze mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania, aho yavuze ko hamaze kubarurwa abanduye Cholera 816 mu turere 10 imaze kugaragaramo muri uyu mwaka wa 2024.

Gukwirakwira kwa Cholera muri Tanzania, kurimo guterwa n’imvura nyinshi irimo kugwa yatumye ibikorwa byo kwita ku isuku ku baturage bihagarara, amazi meza arabura ndetse n’inzego z’ubuyobozi zabuze uko zikangurira abaturage kwimakaza isuku n’isukura.

Uturere twibasiwe na Cholera ni Dodoma, Kagera, Katavi, Manyara, Mara, Morogoro, Mwanza, Shinyanga, Simiyu na Tabora.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko zirimo gushaka umuti hashyirwaho ingamba zitandukanye zo gukumira iyo ndwara, harimo gushyira imbaraga mu gusuzuma abaturage , kubakangurira kwirinda  ubwabo ndetse no kumenyekanisha ububi n’ingaruka z’indwara ya Cholera.

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania ivuga ko mu mwaka ushize wa 2023, Cholera yibasiye uturere 12, abantu 927 barayanduye, yicamo 27.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14