Ruhango: Ikamyo yo muri Tanzania yishe 3 abandi 4 barakomereka

Ruhango: Ikamyo yo muri Tanzania yishe 3 abandi 4 barakomereka

Ikamyo ihetse Kontineri itwara imizigo yambaye ibyapa ndanga bya Tanzania yakoreye impanuka mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, urenze ahitwa kuri 40, igonga bisi ya Coaster yica 3  naho 4 bajyanwa kwa muganga.

Abapfuye ni abagenzi berekezaga mu isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe muri ako Karere. 

Ni impanuka ibaye ahagana saa mbiri (8:00′) zishyira saa tatu (9:00′) ikaba yatewe n’ikamyo itwara imizigo yagize ibibazo bya tekiniki imanuka ahitwa kuri 40 igonga imodoka ya Coaster yari itwaye abajya gusenga.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, avuga ko iyi mpanuka yabaye biturutse ku bibazo bya tekiniki yagize.

Yagize ati: “Iyi mpanuka koko yabaye, ikaba yatewe n’ibibazo bya tekiniki by’iyi kamyo yari itwaye amavuta igonga imodoka yari igiye gukata ijyanye abagiye gusenga kwa Yezu Nyirimpuhwe, yica abagera kuri 3 bapfiriye aho impanuka yabereye ndetse abandi 4 na bo barakomereka cyane bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.”

Gitifu Kayitare avuga ko abakoresha umuhanda bakwiye kuwukoresha neza bakareba imodoka uko zigenda nubwo ntawahagarika urupfu ariko nibura wabona uko uyihunga mu gihe utarangaye ukarengera ubuzima bwawe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14