Kuva mu murima kugera ku isoko mpuzamahanga: Ibanga rituma icyayi cyinjiriza u Rwanda akayabo
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda amadovize atubutse, aho imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) yerekana ko mu myaka itandatu ishize, kuva mu 2020/2021 kugeza mu 2025/2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda amadovize asaga miliyari 4,4 z’amadolari y’Amerika, ahwanye na tiriyari 6,4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ayo mafaranga, icyayi cyonyine cyinjije asaga miliyoni 553 z’amadolari y’Amerika, ahwanye na miliyari 807, 3 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye muri toni 224 108 z’icyayi zoherejwe ku isoko mpuzamahanga.
Icyo cyayi kiboneka mu buryo busaba imirimo myinshi, kuva mu murima kugeza gitunganyijwe neza, kikagera mu gikombe kinywererwamo cyangwa kikoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
NAEB itangaza ko ku isoko mpuzamahanga ry’i Mombasa muri Kenya, aho icyayi cy’u Rwanda gicururizwa cyane, gihora ku isonga mu byishyurwa amafaranga menshi, aho ikilo kimwe kigura hagati y’amadolari y’Amerika 5 na 8, ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’u Rwanda 7 000 na 11 000.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yashimangiye ko abashoramari mpuzamahanga bakunda icyayi cy’u Rwanda kubera ubwiza bwacyo buhebuje, bikaba bituma bakigura cyane, ndetse NAEB ikaba ikomeje gahunda yo kwagura amasoko yacyo.
Yagize ati: “Icyayi cy’u Rwanda gihora ku isonga haba mu bwiza no kugurwa amafaranga menshi. Ubu bwiza buhera mu murima, mu nganda zitunganya icyayi, ndetse n’ingamba za NAEB zo kwita ku bwiza.”

Ubwiza bw’icyayi buhera mu murima n’uko gitunganywa
NAEB ivuga ko kugira ngo ubwiza bw’icyayi bugerweho, bituruka ku mbaraga zikomatanyije zishyirwa mu ruhererekane nyongeragaciro rwacyo, uhereye mu murima, mu nganda gitunganyirizwamo, ndetse n’ibikorwa remezo bigamije kuzamura ubwiza no kubahiriza ubuziranenge bw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ni ibikorwa bigamije kubona umusaruro mwiza w’icyayi, uhera ku gutegura ingemwe nziza, kugihinga neza, umwihariko ukaba mu kugisarura.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe umusaruro mu Ruganda rw’Icyayi rwa Pfunda mu Karere ka Rubavu, Nyirurugo Come De Gaulle, mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu gusarura icyayi bagomba kwitwararika kugira ngo kigume ku bwiza bwacyo.
Yagize ati: “Iyo basarura icyayi, basoroma amababi abiri yo hejuru n’umwumba, kuko ari ho haba uburyohe. Na mbere yo kugitunganya, bakijonjora neza.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutunganya icyayi mu ruganda rwa Pfunda, Ntezimana Fabien, avuga ko kugira ngo umusaruro wacyo ube mwiza, bisaba ubwitonzi buhagije mu kugitunganya.
Yagize ati: “Twitondera buri ntambwe mu nzira yo gutunganya icyayi mu ruganda. NAEB idufasha cyane mu guhora twita ku bwiza, binyuze mu gusogongera icyayi bihoraho no kutugira inama zo kunoza ibyo dukora.”
Yavuze ko kubera ubwiza icyo cyayi kiba gifite kibona abaguzi benshi mu Burusiya, mu Buhinde no mu bindi bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Asia.
NAEB itanga ibyemezo kuri buri cyayi cyoherezwa ku isoko mpuzamahanga
Ku cyicaro gikuru cya NAEB hubatswe Laboratwari yihariye ipimirwamo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, birimo icyayi, ikawa, imboga n’imbuto, hagamijwe kureba ko byujuje ubwiza n’ubuziranenge bisabwa n’isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko icyayi cyose mbere yo kucyohereza mu mahanga kibanza gusogongerwa, kugira ngo harebwe niba cyujuje ubwiza n’ubuziranenge bisabwa.
Ati: “Icyayi cyose mbere yo kucyohereza mu mahanga, kibanza gusogongerwa hano, kugira ngo turebe ko ibyo twohereza byujuje ubwiza n’ubuziranenge.”
Yavuze ko abasogogezi b’icyayi ba NAEB, bahora basogongera ibyayi byo mu nganda zitandukanye z’u Rwanda, kugira ngo irebe ibyo zikora, inazigire inama zo kurushaho kunoza umusaruro wazo.
Mu mpera za gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu (NST2), ni ukuvuga mu mwaka wa 2028/2029, u Rwanda rufite intego ko icyayi kizaba cyinjiriza igihugu miliyoni 164, 4 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 240 z’amafaranga y’u Rwanda, ku mwaka.


