Perezida Kagame mu bayoboye Komisiyo Mpuzamahanga yihutisha AI
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) itangirizwa ku mugaragaro mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rya AI mu iterambere, iteraniye i Geneva mu Busuwisi. Iyo nama mpuzamahanga y’iminsi ine yitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Musoni Paula, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi Urujeni Bakuramutsa, ikaba yahereye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 kugeza ku itariki 10 Nyakanga 2026. Biteganyijwe ko Komisiyo Perezida Kagame ayoboranye na Marc Benioff ukuriye Ikigo Salesforce, bakaba bungirijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cya cy’Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, ifungurwa ku mugagarago kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026. Ni Komisiyo ihuriwemo n’abayobozi 40 barimo Abakuru…
7 Nyakanga 2026 Saa 11:01








