Byinshi kuri Formula 1 u Rwanda rugiye kwakira

Byinshi kuri Formula 1 u Rwanda rugiye kwakira

Nyuma y’imyaka  33 Afurika itakira isiganwa ry’imodoka nto ku Isi ryiswe (Formula One), u Rwanda rugiye kwandika amateka mashya yo kwakira iryo rushanwa rikomeye ku Isi. 

Amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa ateganya ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, rikazabera mu Bugesera, ahateganyijwe kubakwa ikibuga cyabugenewe.

Ushobora kwibaza uti: “Formula One ni iki?, yatangiye ryari?, ikinwa ite? ,kandi ni ayahe mahirwe u Rwanda ruzakura mu kwakira iri rushanwa?”

Ibyari inzozi ku bakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika bigiye kuba impamo 

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imodoka FIA yatangaje ko ryagiranye n’u Rwanda amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri siganwa rizwi nka Formula 1 rizaba ryitwa African Grand Prix, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2030, nyuma yo kubaka ikibuga cyabugenewe mu Karere ka Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iki cyemezo kirenze kwakira amarushanwa y’imodoka ahubwo kiba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura Afurika ku ikarita y’amarushanwa akomeye ku Isi, nyuma y’imyaka irenga 30 uyu Mugabane utakira isiganwa rya Shampiyona y’Isi ya Formula One. 

Ni n’amahirwe ku Rwanda yo gukomeza kumenyekanisha igihugu, guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, gukurura abashoramari no guha urubyiruko amahirwe mashya mu ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imikino ikorerwa ku binyabiziga.

Giuseppe Nino Farina wo mu Butaliyani, wari utwaye imodoka y’uruganda rwa Alfa Romeo, ni we wegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona ya F1 muri Gicurasi 1950

Formula One ni iki, kuki ihuruza Isi yose?

Formula One, izwi cyane nka F1, ni icyiciro cyo hejuru mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka zifite umushoferi umwe, zikagira amapine agaragara inyuma y’umubyimba wazo. 

Ni umwe mu mikino ihuza umuvuduko, ikoranabuhanga rihanitse, ubuhanga bw’abantu, ubucuruzi n’imyidagaduro.

Izina “Formula” ryerekeza ku mategeko n’amabwiriza agenga imiterere y’imodoka, imikorere yazo n’uko amarushanwa ategurwa. 

“One” igaragaza ko ari icyiciro cyo hejuru muri ubu bwoko bw’amarushanwa.

Imodoka za Formula One ntiziteranywa nk’izisanzwe ziboneka mu muhanda. Zikorwa hifashishijwe ubumenyi bw’abahanga mu guteranya bw’imodoka, ikoranabuhanga, imibare, porogaramu za mudasobwa n’isesengura ry’amakuru. 

Buri gice cyazo gishobora kugira uruhare mu kongera umuvuduko, kugabanya uburemere, kunoza uko imodoka ifata umuhanda no kurinda ubuzima bw’uyitwaye.

Icyo abantu benshi batazi ni uko Formula One atari umukino w’umushoferi gusa. Inyuma ye haba hari itsinda rinini ry’abahanga n’abatekinisiye bakurikirana amakuru y’imodoka, bagategura uburyo bwo gukoresha amapine, bagasesengura uko ikirere gishobora guhinduka kandi bagafata ibyemezo mu gihe gito cyane.

Mu gihe isiganwa riri kuba, umushoferi ashobora kuba arimo kurwanira umwanya n’uwo bahanganye, ariko icyemezo cyafashwe n’ikipe ku bijyanye n’igihe imodoka igomba guhagarara, igahindurirwa amapine gishobora kugira uruhare rukomeye mu gutsinda cyangwa gutsindwa.

Ni yo mpamvu Formula One ari uruhurirane rw’ubuhanga bw’umuntu n’ubushobozi bw’ikoranabuhanga. 

Umuvuduko ni wo ugaragara, ariko inyuma yawo haba hari ubumenyi, igenamigambi, ubufatanye n’ishoramari rinini.

Agaciro k’imodoka ikoreshwa muri Formula One

Imodoka imwe ya Formula One yo mu 2026 igereranywa n’agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 22 z’amadolari ya Amerika.

Icyakora, iyi ni imibare y’impuguke n’abasesenguzi b’inganda z’imodoka, si igiciro cyemejwe ku mugaragaro na FIA cyangwa amakipe.           

Moteri na sisitemu ya hybrid bibarirwa hagati ya miliyoni 8 kugera kuri 1, Umubiri w’imodoka ukozwe muri carbon fibre ubarirwa hagati yi’bihumbi 650 000 na miliyoni 1,2 z’amadorali, Agasanduku k’amavitensi (gearbox) kabarirwa hagati y’ibihumbi 450 000 na 600 000 by’amadolari, Ibaba riyobora umwuka imbere n’inyuma, ribarirwa amagana y’amadolari, Volant ifite utubuto n’ikoranabuhanga ibarirwa hagati y’ibihumbi $50 000 ni $100 000.

Amateka ya Formula One: urugendo rwatangiye mu 1950

Kugira ngo dusobanukirwe uburemere bw’icyemezo cy’uko u Rwanda ruzakira iri rushanwa, ni ngombwa gusubira inyuma tukareba aho Formula One yaturutse.

Mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’icya 20, imodoka zari zikiri ikoranabuhanga rishya ryari ritangiye gukundwa i Burayi. 

Abakora imodoka batangiye kuzigerageza mu marushanwa agamije kugaragaza ubushobozi bwa moteri, umuvuduko n’ubuhanga bw’abazikora, ni byo byaje kuvamo amarushanwa ya Grand Prix.

Uko igihe cyagendaga gihita, amarushanwa ya Grand Prix yarushijeho gukundwa mu bihugu bitandukanye by’u Burayi. 

Abakora imodoka nka Alfa Romeo, Ferrari, Mercedes-Benz na Maserati bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino.

Intambara ya Kabiri y’Isi, yabaye hagati ya 1939 na 1945, yahungabanyije ibikorwa byinshi bya siporo. Nyuma yayo, amarushanwa y’imodoka yongeye kubyutswa, habaho igitekerezo cyo gushyiraho shampiyona y’isi ifite amategeko ahuriweho, amanota asobanutse n’uburyo bumwe bwo kugena uwatsinze.

Michael Schumacher wo mu Budage yegukanye ibikombe birindwi bya shampiyona, birimo bitanu bikurikirana hagati ya 2000 na 2004

Mu 1950, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imodoka, FIA, ryatangije Shampiyona y’Isi ya Formula One. Ku wa 13 Gicurasi 1950, isiganwa rya mbere ryabarwaga muri iyi shampiyona ryabereye i Silverstone mu Bwongereza, ku kibuga cy’indege cyahoze gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere. 

Giuseppe “Nino” Farina wo mu Butaliyani, wari utwaye imodoka y’uruganda rwa Alfa Romeo, ni we wegukanye iryo siganwa, nyuma aza no kwegukana igikombe cya mbere cya shampiyona.

Mu mwaka wa mbere, shampiyona yari igizwe n’amasiganwa arindwi yabarwaga mu guhatanira igikombe cy’isi. Ugereranyije n’uyu munsi aho rishobora kugira amasiganwa arenga 20, bigaragaza uko uyu mukino wagutse mu myaka isaga 75.

Kuva icyo gihe, Formula One yagiye ihinduka, imodoka zirushaho kugira umuvuduko, amategeko y’umutekano aravugururwa, uburyo bwo gukwirakwiza amashusho butera imbere, kandi amarushanwa agera ku bafana bo hirya no hino ku isi.

Icyatangiye ari shampiyona yiganjemo ibihugu by’i Burayi cyaje kuba igikorwa mpuzamahanga gifite agaciro gakomeye mu bucuruzi, ubukerarugendo no kwamamaza ibigo by’abikorera n’ibihugu.

Formula One ikinwa ite?

Formula One igizwe ahanini n’amarushanwa abera ku bibuga byabugenewe cyangwa ku mihanda yo mu mijyi iba yarateguwe ku buryo bwihariye.Buri siganwa ryitwa Grand Prix.

Mbere y’isiganwa nyir’izina, abashoferi bagira ibihe byo kwimenyereza ikibuga no gupima uko imodoka zabo zikora. 

Hanyuma hakaba igihe cyo kugena uko bazahaguruka ku murongo, kizwi nka qualifying. Uko umushoferi yitwara muri icyo cyiciro bigira uruhare mu mwanya ahagurukiraho mu isiganwa.

Iyo isiganwa ritangiye, abashoferi bahatanira kurangiza bazengurutse ikibuga inshuro zagenwe, bakagerageza kugera ku murongo wa nyuma mbere y’abandi.

Mu gihe cyose cy’amarushanwa, bagomba gufata ibyemezo byinshi harimo nk’igihe cyo kurenga undi mushoferi, igihe cyo kwinjira mu igaraji, uko bakoresha amapine n’uko bacunga ingufu z’imodoka.

Hari ibintu bibiri by’ingenzi bihatanirwa muri Formula One

Icya mbere ni igikombe cy’isi cy’abashoferi. Buri mushoferi ahabwa amanota hakurikijwe umwanya arangirizaho mu masiganwa, uwakusanyije amanota menshi mu gihembwe akegukana igikombe.

Icya kabiri ni igikombe cy’amakipe, kizwi nka Constructors’ Championship. Amanota abashoferi b’ikipe bakusanya afasha kugena ikipe yitwaye neza kurusha izindi.

Ibi bituma Formula One iba irushanwa rihuza impano z’umuntu n’ubushobozi bw’ikipe yose. 

Umushoferi ashobora kuba afite ubuhanga buhambaye, ariko imodoka idakora neza cyangwa amakosa mu igenamigambi bishobora kumubuza gutsinda.

Abanyabigwi bahinduye amateka ya Formula One

Mu myaka isaga irindwi, Formula One yatanze abashoferi benshi bagize uruhare mu kuyigira umwe mu mikino ikomeye ku isi.

Mu myaka ya za 1950, Juan Manuel Fangio wo muri Argentine yabaye umwe mu bashoferi bakomeye cyane. Yegukanye ibikombe bitanu bya shampiyona, agahigo kamaze igihe kirekire gafatwa nk’ikimenyetso cy’ubuhanga n’ubudahangarwa muri uyu mukino.

Mu myaka yakurikiyeho, amazina nka Alain Prost wo mu Bufaransa na Ayrton Senna wo muri Brazil yaramenyekanye cyane. Ihangana ryabo ryatumye abafana benshi barushaho gukunda Formula One, cyane cyane mu myaka ya za 1980 na 1990.

Ayrton Senna yibukwa ku buhanga bwe, cyane cyane mu gihe cy’imvura, ndetse no ku buryo yahanganaga n’abandi bashoferi. 

Urupfu rwe mu isiganwa ryabereye Imola mu 1994 rwabaye imwe mu mpanuka zikomeye zagize ingaruka ku mateka y’uyu mukino, rwongera gukangurira inzego ziwugenga kunoza umutekano.

Mu myaka ya 2000, Michael Schumacher wo mu Budage yigaragaje nk’umwe mu bashoferi bakomeye kurusha abandi. 

Yegukanye ibikombe birindwi bya shampiyona, birimo bitanu bikurikirana hagati ya 2000 na 2004, afasha ikipe ya Ferrari kongera kwigarurira imitima y’abafana.

Nyuma ye, Lewis Hamilton wo mu Bwongereza na we yubatse amateka akomeye. Yegukanye ibikombe birindwi bya shampiyona, anganya na Schumacher ku mubare w’ibikombe by’isi by’abashoferi. Yamenyekanye kandi nk’umushoferi wagaragaje ko ubuhanga, kwihangana no kugira intego bishobora gufasha umuntu kugera ku rwego rwo hejuru.

Sebastian Vettel wo mu Budage yegukanye ibikombe bine bikurikirana hagati ya 2010 na 2013, naho Max Verstappen wo mu Buholandi aba umwe mu bashoferi bakomeye bo mu bihe bya vuba, na we yegukana ibikombe bine kugeza mu mpera za shampiyona ya 2024.

Mu 2025, Lando Norris yegukanye igikombe cye cya mbere cya shampiyona y’abashoferi, yongerera izina rye mu rutonde rw’abatwaye igikombe cy’isi.

Aya mateka agaragaza ko gutsinda muri Formula One bisaba kurenza kugira imodoka yihuta. Bisaba kwiga, kwihangana, gukorana n’abandi, guhangana n’igitutu no gukomeza kunoza ubuhanga uko ibihe bihinduka.

Ku rubyiruko rw’u Rwanda, izi nkuru zishobora kuba urugero rw’uko umwuga ushobora kubakwa binyuze mu mpano, imyitozo n’ubumenyi. Icyakora, kugira umushoferi uzagera muri Formula One bisaba gahunda y’igihe kirekire, amarushanwa yo hasi, abatoza, abaterankunga n’amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Lewis Hamilton wo mu Bwongereza na we yegukanye ibikombe birindwi bya shampiyona, anganya na Schumacher umubare w’ibikombe by’isi by’abashoferi

Ibihugu bimaze kwakira irushanwa rya Formula One

Mu myaka yakurikiye itangizwa rya shampiyona mu 1950, Formula One yagiye yaguka igera mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye.

Mu Burayi, ibihugu nku Bwongereza, u Butaliyani, u Bufaransa, u Budage, Espagne, Ububiligi, Monaco, Ubuholandi, Otirishiya na Hongiriya byakiriye amasiganwa atandukanye mu bihe bitandukanye.

Mu yindi migabane, amasiganwa yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Mexique, Brazil, Australia, Ubuyapani, Ubushinwa, Singapore, Bahrain, Qatar na Saudi Arabia, n’ahandi.

U Bwongereza bufite amateka akomeye kuko Silverstone yakiriye isiganwa rya mbere rya Shampiyona y’Isi ya Formula One mu 1950. U Butaliyani na bwo buzwi cyane kubera isiganwa rya Monza, rimwe mu bibuga bifite amateka maremare muri uyu mukino.

Monaco yo izwi kubera isiganwa rinyura mu mihanda yo mu mujyi, ahakenerwa ubuhanga bukomeye bwo kuyobora imodoka ahantu hafunganye. Singapore yamenyekanye cyane kubera isiganwa rya nijoro, rituma umujyi uhinduka ahantu h’imyidagaduro n’ubucuruzi mu mpera z’icyumweru cy’amarushanwa.

Ku bihugu bimwe, Formula One ni uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu. Ku bindi, iba igice cy’ingamba zo gukurura ishoramari, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro no kongera ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibyo ni byo bituma icyemezo cy’uko u Rwanda ruzakira iri rushanwa gifite igisobanuro kirenze siporo ubwayo.

Kuki Afurika yamaze imyaka irenga 30 itakira Formula One?

Nubwo Afurika ifite abafana b’imikino myinshi n’ibihugu bifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga, Formula One imaze igihe kirekire itabera kuri uyu mugabane.

Mu mateka ya Formula One, ibihugu bibiri gusa byo muri Afurika ni byo byakiriye amasiganwa, Maroc na Afurika y’Epfo.

Maroc yakiriye Moroccan Grand Prix mu 1958, ribera ku nzira ya Ain-Diab hafi ya Casablanca. Afurika y’Epfo na yo yarayakiriye, ibera ku kibuga cya Kyalami hafi ya Johannesburg, ndetse no mu bihe byabanje ku kibuga cya East London.

Isiganwa rya nyuma rya Formula One ryabereye muri Afurika ni iryo ku wa 14 Werurwe 1993, ryabereye i Kyalami muri Afurika y’Epfo. Ryegukanywe na Alain Prost, wari utwaye imodoka y’uruganda rwa Williams-Renault, akurikirwa na Ayrton Senna na Mark Blundell.

Kuva icyo gihe, nta rindi siganwa rya Formula One ryongeye kubera muri Afurika mu gihe cy’imyaka irenga 30.

Imwe mu impamvu Afurika itigeze iryakira muri iyi myaka, ni amateka ya politiki. Afurika y’Epfo yari yarashyizeho gahunda y’ivangura ry’amoko izwi nka apartheid, yatumye ihura n’igitutu mpuzamahanga, harimo n’icyo mu mikino. Formula One ntiyongeye kuhakinira hagati ya 1985 na 1991, mbere yo kugaruka mu 1992 no mu 1993.

Hari kandi ihangana hagati y’ibihugu bishaka kwakira iri rushanwa. Mu myaka ishize, Formula One yagiye yaguka muri Aziya no mu burasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu byashoraga amafaranga mu bikorwa remezo no mu kwamamaza ubukerarugendo.

Mu 2025, Lando Norris yegukanye igikombe cye cya mbere cya shampiyona y’abashoferi, yongerera izina rye mu rutonde rw’abatwaye igikombe cy’isi

U Rwanda rwahawe kwakira Formula One mu myaka 10: icyemezo cy’amateka

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula One yatangaje ku mugaragaro amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix, izabera mu Rwanda. Iri siganwa riteganyijwe kwinjira muri kalendari ya Formula One mu ntangiriro za 2030.

Icy’ingenzi ni uko umwaka nyirizina w’isiganwa rya mbere utaratangazwa. Bityo, nubwo uyu mushinga ukunze kuvugwa mu rwego rwo kwitegura kwakira Formula One mu 2030, amakuru yemejwe avuga ko isiganwa rizatangira mu ntangiro za 2030, nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyabugenewe.

Iri tangazo ryashyize u Rwanda mu bihugu bigiye kugira uruhare mu mateka mashya ya Formula One, rikanaha Afurika icyizere cyo kongera kwakira amarushanwa yari amaze igihe kirekire atagaruka kuri uyu mugabane.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko igihugu cyishimiye kuba umufatanyabikorwa muri uru rugendo, ashimangira ko aya masezerano adakwiye kugarukira ku mpera z’icyumweru cy’isiganwa gusa, ahubwo agomba gutanga inyungu zirambye ku gihugu no ku karere.

Mu butumwa bwe, yagaragaje ko kwakira Formula One bishobora gufasha mu guteza imbere ubukerarugendo, guhanga imirimo, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’urubyiruko no gukurura ibikorwa by’ubucuruzi.

Ku ruhande rwa Formula One, Umuyobozi Mukuru wayo, Stefano Domenicali, yavuze ko kugaruka muri Afurika ari intambwe ikomeye mu mateka y’uyu mukino. Yagaragaje ko uyu mugabane wari umaze igihe kinini utegereje kubona Formula One iwugeraho, kandi ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa watoranyijwe mu rwego rwo gushyiraho umushinga w’igihe kirekire.

Amakuru yatangajwe na Formula One agaragaza ko Afurika ifite abafana bayo barenga miliyoni 100, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko. Ibi bituma uyu mugabane uba isoko rikomeye ku iterambere ry’uyu mukino, haba mu kureba amarushanwa, kwamamaza, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bifitanye isano na siporo.

Bityo, icyemezo cyo kuzana Formula One mu Rwanda gihuza inyungu z’ibice bibiri, ku ruhande rumwe, Formula One izegera abafana bo muri Afurika, ku rundi u Rwanda ruzabona amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwarwo mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye.

Kuki u Rwanda rwatoranyijwe?

Gutoranywa k’u Rwanda ntibyakurikiye izina ry’igihugu gusa. Hari impamvu zigaragaza ko rwashakaga kuba umufatanyabikorwa w’igihe kirekire mu kwakira ibikorwa bikomeye.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwakiriye ibikorwa bitandukanye mpuzamahanga, birimo Inama ya FIFA yo mu 2023, ibikorwa bya FIA byo mu 2024 n’amarushanwa y’isi y’amagare UCI yo mu 2025. Ibi byongereye ubunararibonye bw’Igihugu mu gutegura ibirori bikomeye, kwakira abashyitsi, guhuza inzego zitandukanye no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rwashyize imbaraga mu kwamamaza igihugu nk’ahantu hashobora kwakira inama, amarushanwa, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Formula One ije muri urwo rwego rwo gukoresha siporo nk’uburyo bwo gukurura abashyitsi n’abashoramari.

Ku Rwanda, kwakira iri siganwa bishobora kuba uburyo bwo kwigaragaza nk’ahantu hashobora guhuriza hamwe siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix riteganyijwe kubera i Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa, nko mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Hateganyijwe kubakwa ikibuga gishya cyihariye cyo gusiganirwaho, kigomba kubahiriza ibisabwa na FIA ku rwego rwa Grade 1, ari rwo rwego rwo hejuru rukenewe kugira ngo ikibuga cyakire amasiganwa ya Formula One.

Iki kibuga ntigiteganyijwe kuba inzira y’imodoka gusa. Umushinga urimo no kugitekereza nk’ahantu hashobora kwakira andi marushanwa y’imodoka, inama mpuzamahanga, ibitaramo n’ibindi bikorwa binini.

Igishushanyo cyacyo kiri gutegurwa ku bufatanye n’inzobere zirimo Alexander Wurz, wahoze atwara imodoka muri Formula One, n’ikigo Tilke Engineers and Architects kizwi mu gushushanya ibibuga by’amarushanwa y’imodoka.

Gushyira ikibuga hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya bishobora koroshya ingendo z’abashoferi, amakipe, abakozi, abafana n’abashyitsi baturuka mu mahanga. Ibi kandi bishobora gufasha guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi, amahoteli, resitora n’ubundi bucuruzi bukikije aho isiganwa rizabera.

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga kizakinirwaho Formula One mu Karere ka Bugesera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  2. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma 14 Ukwakira 2026 Saa 14:48
  4. Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe 14 Ukwakira 2026 Saa 13:09
  5. Urubanza rw’Umunyarwanda Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside rwatangiye i Boston 14 Ukwakira 2026 Saa 11:55