Umwizerwa Vanessa utegura umwiherero w’abagore n’abakobwa uzwi nka Women Getaway, yasobanuye impamvu yahisemo gutumira umuhanzi w’inararibonye Mariya Yohana, avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bafatira urugero kuri uwo munyabigwi mu muziki yita intwari ishibora guha abato urugero rwiza.
Uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya kane, ukazahuriza hamwe abagore n’abakobwa bafite ibikorwa bitandukanye, bagamije kumenyana, gusangizanya ubumenyi no guterana ingabo mu bitugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, Umwizerwa Vanessa yavuze ko hari ibintu bitandukanye bagenderaho mu guhitamo abatumirwa, ariko ko bahisemo Mariya Yohana kugira ngo bagaragaze ko u Rwanda rufite intwari zikwiye kubera urubyiruko icyitegererezo.
Yagize ati: “Tugiye kureba mu muryango nyarwanda. Dufite ababyeyi bakuze bafite byinshi badusangiza, kandi tubona ko ari intwari. Ni yo mpamvu tudakwiye kubimenya ari uko batabarutse gusa. Ni ikintu tugomba kubaka mu bana bacu. Mbere y’uko umwana amenya Oprah n’ibindi byamamare abona ku mbuga nkoranyambaga, akwiye kumenya ko iwabo hari intwari za mbere yakwigiraho.”
Women Getaway y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Power of Her”, bisobanuye “Imbaraga ze”. Abazitabira bazabona umwanya wo gusangizanya ubunararibonye n’ubumenyi, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Umwizerwa yavuze ko nubwo kwitabira uyu mwiherero bisaba kwishyura amafaranga yagenwe, uwaba afite ubushake ariko akagira imbogamizi ashobora kubegera bakaganira ku buryo yabasha kuwitabira. Yashimangiye ko agaciro gakomeye atari amafaranga yishyuwe, ahubwo ari ubumenyi n’ibindi abazitabira bazungukiramo.
Ku bijyanye n’abagore bo mu cyaro, Umwizerwa yavuze ko na bo bazitabira uyu mwiherero, kuko aho bakomoka hatagombye kuba imbogamizi yo kutitabira ibikorwa nk’ibi.
Ati: “Abantu twaturutse mu cyaro turi benshi, kandi abavukiye i Kigali ni bo bake. Rero, mbaye nkorera mu Ntara simbone abahatuye mu gikorwa ngiye kuhakorera, naba ntsinzwe. Abatuye mu byaro na bo ntibahejwe, umwiherero bawutumiwemo.”
Yongeyeho ko uretse gusangizanya ibyo bakora n’ubumenyi, kuri iyi nshuro hazaba harimo n’agashya ko kumurika ibikorwa by’abazitabira.
Muri uyu mwiherero kandi hazagaragaramo abandi bagore n’abakobwa barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Anita Pendo na Aisa Cyiza, hamwe n’abandi.
Biteganyijwe ko Women Getaway izamara iminsi ibiri kuva ku wa 5 na 6 Ukuboza 2026, ikazabera muri Bugesera Lake Resort Hotel.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE