Tchad: Perezida Idriss Deby yemeje kandidatire ye mu matora

Tchad: Perezida Idriss Deby yemeje kandidatire ye mu matora

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, yemeje ko azatanga kandidatire ye mu matora ya Perezida ateganyijwe ku ya 6 Gicurasi 2024.

France 24 yatangaje ko Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss Déby, yemeje ibya kandidatire ye nyuma y’iminsi itatu gusa uwo bahanganye yiciwe mu mvururu.

Déby yafashe ubutegetsi mu 2021 nyuma yuko se, Idriss Déby Itno apfiriye mu ntambara n’inyeshyamba.

Mu ijambo rye Idriss yagize ati: “Njyewe, Mahamat Idriss Déby Itno, ndi umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2024.”

Uyu muyobozi atangaje ko aziyamamaza nyuma gato yuko Yaya Dillo Djerou bari kuzahangana apfiriye mu Mujyi i N’Djamena.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wahamagariye iperereza ku iyicwa rya Dillo, wahoze ari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa “Socialist Party Without Borders”.

Déby yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho mu 2022 anasezeranya ko azajya  ku butegetsi binyuze mu matora.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Perezida Déby yavugiye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ko igihe yafataga ubutegetsi mu 2021, igisirikare cyakuye igihugu mu kuzimu no mu kajagari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14