RTB yijeje guha impamyabushobozi abazi imyuga batarayize mu mashuri
Ubuyobozi bw’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB) iteganya gusuzuma abari ku isoko ry’umurimo barimo n’urubyiruko basanzwe bafite ubumenyi ndetse n’uburambe mu kazi ariko nta mpamyabushobozi bafite zemewe; maze bahabwe impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bafite ku isoko ry’umurimo. Umuyobozi Mukuru wa RTB, Mukunzi Paul yabitangaje nyuma yuko RTB yari imaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’amashyiramwe ane y’abanyamwuga bari mu Rwego rw’Abikorera, ni amasezerano agamije kongera uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi by’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ayo masezerano yagezweho ku bufatanye bwa RTB na Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda hamwe n’Umuryango Never Again Rwanda (NAR), azafasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza imyuga bakiri mu ishuri. Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi uhagarariye amashyirahamwe y’abanyamyuga ari kumwe n’Umuyobozi wa RTB, aho impande…
1 Ukwakira 2026 Saa 16:27








