Umukozi w’Umujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Umukozi w’Umujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry Murangira, yavuze ko ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024 RIB yataye muri yombi Rwagasore Theoneste w’imyaka 53, Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali.

RIB yatangaje ko Rwagasore akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 71,000 yahawe n’umuturage kugira ngo amukemurire ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yari afitanye n’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Rwagasore yari mu kanama nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo akaba yaratse uwo muturage 71,000 FRW amubwira ko ari yo azakoresha mu rugendo aje kubakemurira ikibazo cy’imbibi z’ubutaka, kandi ko byemewe gutanga amafaranga y’urugendo.

Kugeza ubu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Naramuka ahamwe n’icyaha akekwaho, azahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, rukanakangurira abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Eric

Natweharabayobozi bagiragutya bakakwaka amafaranga ngoubwo ugiyeguhabwinka yagirinka ugombakuduha amafaranga yikiziriko ukagirango nibobagiye kuyorora?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14