Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umukino wa Tennis

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umukino wa Tennis

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino wa Tennis, aho Umunya-Pologne Kamil Majchrzak yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” atsinze Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4) ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.

Uyu mukino wabereye ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali, witabiriwe kandi n’abarimo Perezida wa CAT, Jean Claude Talon, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru wa ATP Challenger Tour, Eric Lamquet n’umunyabigwi Yannick Noah wegukanye Grand Slam ya Roland Garros mu 1983.

Umuholandi Max Houkes n’Umufaransa Clément Tabur begukanye icyumweru cya mbere mu bakina ari babiri nyuma yo gutsinda Pruchya Isaro wo muri Thaïlande na Christopher Rungkat wo muri Indonesie amaseti 2-0 (6-3, 7-6(4)).

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cy’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye irushanwa rya “ATP Challenger 50 Tour”.

Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa giteganyijwe kizatangira tariki ya 4 kugeza 10 Werurwe 2024 na bwo muri IPRC Kigali.

ATP Challenger 50 Tour, rimwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’ababigize umwuga (ATP) muri iki cyiciro (hagati ya 50-175), itanga amanota 50.

Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’irushanwa u Rwanda rwakiriye, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.

Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa i Kigali baturutse mu bihugu birimo u Bufaransa, Israel, Argentina, Romania, Croatia, Australia, Zimbabwe, u Buholandi, Misiri, u Busuwisi, Moldova n’u Butaliyani.

Iri rushanwa ryakinwe n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino barimo nimero ya kabiri ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42