Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro i Kampala
Abahanzi nyarwanda Mike Kayihura na Kivumbi King bagiye guhurira ku rubyiniro i Kampala muri Uganda, mu gitaramo cya ‘B’raka Land East Africa’, cyateguwe n’umuhanzi ukunzwe mu Karere, Joshua Baraka. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kuri Lugogo Hockey Grounds, kikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo guteza imbere umuziki no guhuza abakunzi bawo bo mu Karere. Amakuru y’uko aba bahanzi nyarwanda bazitabira iki gitaramo yatangajwe na Joshua Baraka mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira integuza y’igitaramo igaragaza urutonde rw’abahanzi bazataramira abazacyitabira. Uretse Mike Kayihura na Kivumbi King, abandi bahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo barimo Bien-Aimé wo muri Kenya, Naava Grey, Elijah…
18 Ugushyingo 2026 Saa 12:19








