Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yasabye abaturage n’abakora imirimo itandukanye kwirinda uburangare n’akajagari aho bakorera, kuko biri mu bishobora guteza inkongi z’umuriro zikangiza ibintu n’ibikorwa remezo.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, hatangirizwaga ubukgangurambaa bugamije gukumira inkongi z’umuriro zikunze kugaragara hirya no hino mu Gihugu, zigateza ibihombo abaturage.
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yabwiye abaturage n’abakorera mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubusesenguzi bwakozwe ku mpanuka z’inkongi zagiye ziba bugaragaza ko zimwe muri zo ziterwa n’uburangare n’akajagari mu kazi, aho abantu bashyira imbere inyungu batitaye ku mutekano.
Yagize ati: “Byinshi mu biteza impanuka ni ibintu dushobora kwirinda. Ni uburangare ndetse no kugira akajagari aho abantu bakorera. Usanga umuntu afite inyubako ikorerwamo ubucuruzi ihenze, ariko akagerekeranya ibintu birimo n’ibifata umuriro mu buryo bworoshye. Ibi dukwiye kubigiraho amakenga tukabyirinda, mu rwego rwo gukumira inkongi z’umuriro ziduhombya byinshi.”
Yakomeje agaragaza ko uburangare mu bikorwa bimwe na bimwe, birimo gusudira, bushobora guteza inkongi iyo abantu batabanje kureba niba aho bakorera hari ibikoresho n’uburyo bwizewe bwo kubikumira.
Ati: “Ikindi ni uburangare, aho abantu batita ku bishobora gutera inkongi. Dufite ahantu tumaze iminsi tubona inkongi ziturutse ku bantu bari mu bikorwa byo gusudira. Iyo abantu babanje gutekereza, bakareba aho ibyo bikorwa bigiye gukorerwa, bakagenzura niba ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi bishobora gufatwa n’umuriro bihari, byakwirindwa.”
Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, aho gutegereza ko zibaho kugira ngo ajye gutabara.
Yavuze ko Leta ikora ibishoboka mu gutegura uburyo bw’ubutabazi no kwigisha abaturage uko bazimya inkongi, ariko ko icy’ingenzi ari ukuzikumira zitaraba.
Ati: “Leta hari ibyo ikora birimo gutegura uburyo bw’ubutabazi ndetse no kwigisha kuzimya inkongi igihe yabaye. Ariko ikiza turi kubasaba ni uko twahagurukira gukumira inkongi z’umuriro aho kuvuga ngo tuzaza kuzizimya. Abafite amazu akorerwamo ubucuruzi nibarebe niba ibisabwa byose byujujwe, bahugure abakozi babo mu gukumira no kurwanya inkongi, ndetse ubu butumwa bunagere ku babagana bose.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye ubu bukangurambaga babwiye Imvaho Nshya ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe, bakanazisangiza abandi kugira ngo na bo birinde inkongi.
Nkurunziza Charles, utuye mu Mudugudu wa Mirama, mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko bagiye kurushaho kwitwararika mu bikorwa bishobora guteza inkongi.
Yagize ati: “Twashimye impanuro twahawe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu. Tuzajya twitwararika mu bikorwa bishobora guteza impanuka z’umuriro, yaba aho duturiza, dusudira cyangwa tukirinda guta ibishirira hafi y’ahari imisozi n’amashyamba ashobora gufatwa n’inkongi.”
Yasabye ko abashyira amashanyarazi mu nyubako bajya baba ari abafite ubumenyi n’ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga, kuko hari abifashisha abantu badafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije, bikaba byateza inkongi.
Ati: “Hari igihe umuntu yubaka inzu, yajya gushyiramo amashanyarazi agashaka abantu bakoresha ibikoresho bidahuye neza cyangwa bidashyizweho mu buryo bwizewe, ugasanga biteje inkongi. Byaba byiza hashyizweho abantu bizewe kandi babifitiye ubumenyi bwo gushyira amashanyarazi mu mazu, abandi bagahagarikwa, kuko na byo biri mu rwego rwo kwirinda uburangare Minisitiri yatubwiraga.”
Joseph Nshimiyimana, ukorera mu Gakiriro ka Nyagatare, yavuze ko bagiye gukosora ibibazo byagaragajwe ko bishobora guteza inkongi, kugira ngo barusheho gukora mu mutekano.
Yagize ati: “Mu by’ukuri twashimye iyi gahunda y’ubukangurambaga ndetse no kuba twagiriwe amahirwe yo gusurwa tukagirwa inama. Navuga ko ubu twafashe ingamba zo kubaka no gutunganya ahakorerwa imirimo mu buryo bushya, butanga umwanya uhagije w’ibikorwa by’ububaji no gusudira, ku buryo bizadufasha kurushaho kugira umutekano no kwirinda inkongi.”









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE