Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley, uzwiho kugaragaza urukundo akunda u Rwanda ndetse akaba yaranihaye izina rya Ntakirutimana, yamaze kugera i Kigali aho agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka ‘Thank God It’s Funny’.
Doctall Kingsley yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yakirwa n’itsinda ry’abategura iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026.
‘Thank God It’s Funny’ ni igitaramo gisanzwe gitegurwa n’umunyarwenya Babu Joe. Yagiteguye agamije gushyiraho urubuga rw’urwenya mu rurimi rw’Icyongereza, kugira ngo n’abanyamahanga baba basura u Rwanda cyangwa abatarumva Ikinyarwanda babone aho bitabira ibitaramo by’urwenya bakidagadura.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Babu Joe yavuze ko bahisemo gutumira Doctall Kingsley bitewe n’ishyaka n’ishyaka ryinshi agaragaza mu gushaka kuza mu Rwanda.
Yagize ati: “Muri ‘Thank God It’s Funny’ tumaze gutumiramo abanyarwenya b’abanyamahanga batandukanye, ariko kugera kuri Doctall Kingsley ntibyadusabye imbaraga nyinshi kuko yari asanzwe afite ubushake bwo kuza mu Rwanda. Twatekerezaga kuzagitegura mu kwezi gutaha, ariko kubera icyifuzo cye, twahisemo kukizana muri uku kwezi.”
Babu Joe yavuze ko guhindura igihe cy’igitaramo byatumye bahindura n’aho kizabera. Ubusanzwe kibera muri Kigali Universe, ariko kuri iyi nshuro kizabera muri Petit Stade, bitewe n’uko Doctall Kingsley yifuzaga kuza mu Rwanda mu Gushyingo, mu gihe mu kwezi kwakurikiyeho nta mwanya yari afite.
Agaruka ku rukundo Doctall Kingsley afitiye u Rwanda, Babu Joe yavuze ko abona ko ari urw’ukuri kandi ashimira ko n’Abanyarwanda bamwakirana urugwiro. Yavuze ko urukundo uyu munyarwenya agaragariza u Rwanda arushimangira avuga ko ashimishwa n’iterambere igihugu gikomeje kugeraho.
Ati: “Doctall akunda u Rwanda by’umwimerere. Nka nimugoroba ubwo najyaga kumwakira, namubwiye nti ‘Ikaze mu Rwanda’ (Welcome to Rwanda), arankosora ambwira ko navuga nti ‘Ikaze mu rugo’ (Welcome home). Aradukunda, agakunda igihugu cyacu ndetse n’umuyobozi wacyo. Akenshi abiterwa n’iterambere abona u Rwanda rugeraho umunsi ku wundi.”
Doctall Kingsley yageze mu Rwanda hasigaye iminsi 11 ngo igitaramo kizabe. Uretse kuba aje gutaramira Abanyarwanda, afite n’umugambi wo kurutembera no kurushaho kumenya amateka yarwo, umuco warwo n’ibindi biruranga.
Mu bandi banyarwenya bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo harimo Rusine Patrick, Muhinde, Mavide and Pazzo na George Lennoy, hakaziyongeraho n’abahanga mu kuvanga imiziki bazajya bacuranga mu bihe bitandukanye by’uwo mugoroba.
Igitaramo ‘Thank God It’s Funny’ giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026, muri Petit Stade i Kigali.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE