USA yasabye Abadipolomate bayo kuva muri Arabiya Sawudite
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yasabye Abadipolomate bayo n’imiryango yabo kuva muri Arabiya Sawudite kubera ibitero bikomeje kugabwa n’inyeshyamba z’Abahouthi. Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, BBC yatangaje ko Amerika iteganya gukura imiryango y’abakozi bayo muri za Ambasade n’ibindi biro byayo nkuko Umuvugizi w’iyo Minisiteri Tommy Pigott yabitangaje. Bavuze ko kandi icyo cyemezo cyafashwe mu gihe ibitero byagabwe byahitanye abantu batatu, abandi umunani bagakomerekera ku kibuga cy’indege cya gisivili kiri mu mujyi wa Dammam. Mu mezi ashize Amerika yari yongeye kohereza bamwe mu badipolomate bayo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko bagiye basabwa kuhava nyuma y’ibitero bikomeye byakomeje kugabwa kubera intambara y’icyo Gihugu, Isiraheli na Iran. Iki cyemezo cyo gukura bamwe mu bakozi…
22 Ukwakira 2026 Saa 12:18








