Kozo Tashima yiyamamarije kuyobora FIFA

Kozo Tashima yiyamamarije kuyobora FIFA

Kozo Tashima usanzwe ari Perezida w’Icyubahiro w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ni cyemezo yatangaje kuri uyu Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ari na wo munsi ntarengwa wo gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora FIFA.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani (JFA) Tashima yashimiye abamushyigikiye, ashimangira ko yifuza kubaka FIFA irushaho kugirirwa icyizere.

Ati: “Ndashimira Perezida [Tsuneyasu] Miyamoto n’abagize Inama y’Ubutegetsi bose. Ndashimira kandi amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu byinshi yampaye ubufasha nari nkeneye kugira ngo ntange kandidatire yanjye.

Niyemeje guhangana n’iki kibazo kugira ngo FIFA irusheho kuba umuryango ukora neza, ugirirwa icyizere kandi ugira uruhare mu kurushaho guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.”

Kozo Tashima w’imyaka 68, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani, akanatoza amakipe y’abakiri bato, yabaye Umuyapani wa mbere wiyamamarije kuyobora FIFA. Asanzwe ari mu bagize Inama ya FIFA kuva mu 2015.

Azahangana Gianni Infantino usanzwe uyobora FIFA, wifuza gutorerwa manda ya kane ndetse na Philippe Diallo, uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) watanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA).

Hashize iminsi Infantino uyobora atabanye neza n’abayobozi ba Ruhago mu bihugu bitandukanye nyuma y’impaka zavutse ku mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije guha abashoramari bigenga imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA, birimo n’ibifitanye isano n’Igikombe cy’Isi.

Uyu mushinga waje guhagarikwa nyuma yo kunengwa n’abayobozi bamwe na bamwe, cyane cyane abo muri UEFA, bagaragaje impungenge ku mikorere yawo.

Nubwo Infantino akomeje kunengwa n’abatavuga rumwe na we, aracyafite inkunga ikomeye mu mashyirahamwe yo muri Afurika na Amerika y’Epfo.

Kugira ngo bemererwe kwiyamamaza kuyobora FIFA, ugomba gushyigikirwa nibura n’amashyirahamwe atanu y’ibihugu bigize FIFA, akanuzuza ibisabwa n’amategeko agenga amatora y’uyu muryango

Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, mu nama y’iri shyirahamwe izabera i Rabat muri Maroc.

Kozo Tashima yiyamamarije kuyobora FIFA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatsibo: Ngarama barifuza kubakirwa gare bategeramo imodoka 18 Ugushyingo 2026 Saa 10:51
  2. Mali yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 17 Ugushyingo 2026 Saa 23:56
  3. Mozambique: Venâncio wahataniye kuba Perezida ashobora gufungwa 17 Ugushyingo 2026 Saa 20:22
  4. ‘PawPaw’ yanenze abanyapolitiki bahindura kwiyamamaza imyidagaduro 17 Ugushyingo 2026 Saa 16:54
  5. Zuba Ray: Kuva mu bwoba bwo muri korali kugera ku rubyiniro rwa ‘BK Arena’ 17 Ugushyingo 2026 Saa 15:55