Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yifatanyije n’abandi badipolomate mu muhango wo kumurika icyimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyubatswe i Stockholm muri Suède. Uwo muyobozi yanitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagarutse ku gukumira Jenoside, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abaturage.
Ibyo bikorwa byabaye mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri Nduhungire yagiriye muri Suède, rwasojwe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu kwibuka no gukumira Jenoside.
Urwibutso rwa Stockholm ni rwo rwa mbere rwubatswe muri Suède, rukaba urwa kabiri mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi, nyuma y’urwatashywe i Vantaa muri Finlande ku wa 4 Kamena 2025. Uru rwibutso rwubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ruzajya rukorerwaho mu bikorwa byo kwibuka, kwigisha amateka no gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango, ivangura, kuyipfobya no kuyihakana.
Uru rwibutso rwabatswe ku bufatanye na Olle Burell, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Stockholm, binyuze mu ruhare rwe muri Kiliziya ya St Mary Magdalene i Stockholm. Umuhango wo kurutaha witabiriwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda na Suède, abahagarariye ibihugu byabo mu bya dipolomasi, abayobozi b’amadini, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshuti z’u Rwanda.
Abitabiriye uwo muhango bunamiye abazize Jenoside binyuze mu masengesho, ubutumwa bwo kubibuka no gushyira indabo ku rwibutso, basaba ko amateka yayo akomeza kubungabungwa no kwamagana abayagoreka.
Mu bitabiriye harimo Ambasaderi Jenny Ohlsson, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Aegis Trust akaba yaranabaye Ambasaderi wa mbere wa Suède mu Rwanda, ndetse na Lars Arrhenius, Komiseri wa Suède ushinzwe uburinganire.
Aegis Trust ni umuryango ucunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Naho Lars Arrhenius afite amateka yihariye afitanye isano n’u Rwanda kuko yakuriye mu Karere ka Karongi, aho se yakoraga umurimo w’ivugabutumwa, ndetse akiga hamwe n’abana b’Abanyarwanda. Ibyo yabayemo yabigarutseho mu gitabo cye Lejonmyran cyasohotse mu 2024, kivuga ku ivangura yakurikiye rikorerwa Abatutsi, ryaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kwibuka atari inshingano yo kubahiriza amateka gusa, ahubwo ari n’inzira yo gukumira ko ibyabaye byongera kubaho. Yagarutse ku rugendo u Rwanda rumazemo imyaka irenga 30 mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge no kongera kubaka igihugu, ashimangira ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere amahoro, agaciro ka muntu no gukumira Jenoside.
Yavuze ko gukumira Jenoside ari inshingano ihuriweho na Leta, inzego zitandukanye n’abaturage, asaba ko ubufatanye mu kubungabunga ukuri ku mateka, kwibuka no kwigisha bwakomeza kongerwa kugira ngo amahoro arambye agerweho.
Yagize ati: “Ni igikorwa cyiza ku Banyarwanda ndetse n’Abanyesuwedi, bose babwirwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa, kandi bige kuyirinda kugira ngo ntizongere kubaho ukundi”.
Yunzemo ati: “Buriya urwibutso ntabwo ruba ruhagije, ni no kwigisha amateka ya Jenoside, buri mu bihugu by’u Burayi habaho kwigisha amateka ya Jenoside kugira irusheho kwirindwa. Ni na ngombwa ko higishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buriya hazabaho kwigisha urubyiruko kugira ngo ruyamenye”.
Ibiganiro byagarutse ku gukumira Jenoside no kubaka ubumwe
Uru ruzinduko rwanaranzwe n’ibiganiro byahuje abantu batandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukumira Jenoside, Ubumwe n’Ubudahangarwa bw’Abaturage.”
Minisitiri Nduhungirehe yari umushyitsi mukuru muri ibyo biganiro byitabiriwe n’abantu 150 barimo abanyapolitiki, abadipolomate, abashakashatsi, abarokotse Jenoside, urubyiruko n’abandi bafite uruhare mu bikorwa byo gukumira Jenoside.
Abitabiriye baganiriye ku masomo akwiye kwigirwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ingamba zifatika zo gukumira urwango, ivangura n’ihohoterwa mu bihugu bitandukanye. Abatanze ibitekerezo bagaragaje akamaro ko kubaka inzibutso, kwigisha amateka no guha umwanya ubuhamya bw’abarokotse Jenoside mu gufasha abantu gusobanukirwa amateka no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Banagarutse ku ruhare rw’imiyoborere idaheza, uruhare rw’abaturage n’urubyiruko mu kubaka sosiyete irwanya amacakubiri n’ubutagondwa, ndetse n’imbogamizi ziterwa n’imvugo z’urwango, gucikamo ibice no kutihanganirana.
Uru ruzinduko kandi rwagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba muri Suède mu bikorwa byo kwibuka, kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Suède byaganiriye ku mubano n’ubufatanye
Ku ruhande rw’ibikorwa byo kwibuka, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye inama n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo byugarije akarere n’isi.
Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu iterambere rirambye, ubucuruzi, ishoramari no guteza imbere udushya. Uruzinduko rwasojwe impande zombi zishimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere indangagaciro zo kwibuka, ubwiyunge, ubumwe n’agaciro ka muntu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE