Shiboub wa APR FC yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Sudani

Shiboub wa APR FC yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Sudani

Umukinnyi wa APR FC ukina mu kibuga hagati asatira Sharaf Eldin Shiboub Ali, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Sudani iri kwitegura imikino ya gicuti izakina n’Ibirwa bya Comores ndetse na Botswana.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Simba yo muri Tanzania na Constantine yo muri Algeria, ni umwe mu bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho yagiye atsindira APR FC ibitego by’intsinzi harimo n’igiheruka cyatumye batsinda Etincelles 1-0.

Mu ibaruwa Imvaho Nshya yabonye, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani ryandikiye FEFWAFA, risaba ko rireka uyu mukinnyi akazerekeza muri Maroc aho iki gihugu kizakinira imikino ya gicuti aho bifuza ko yaba ari kumwe na bagenzi be hagati y’amatariki 18 na 26 Werurwe 2024.

Muri Maroc, Sudani izahura na Comores mu mukino wa mbere wa gicuti tariki ya 22 Weurwe, yongere ikine na Botswana tariki ya 26 Werurwe 2026.

Iki gihugu kiri kwitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kuri ubu kiza ku mwanya wa Kabiri mu itsinda B n’amanota Ane, kinganya na Senegal iza ku mwanya wa mbere.
Ni ku nshuro ya mbere Shiboub ahamagawe mu ikipe y’igihugu kuva yatangira gukinira APR FC, aho yaherukaga mu 2021.

Mbere yo kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu uyu mukinnyi wo hagati na APR FC ye bafite imikino ibiri ikomeye cyane muri iki Cyumweru irimo umukino w’ikirarane bafitanye na Etoile de L’Est kuri uyu wa Kabiri, banafite umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona bazahuriramo n’amukeba Rayon Sports mu mpera z’icyumweru, ikipe bamaze imikino ine barananiwe kuyikuraho intsinzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14