Iburasirazuba: Abantu 21 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga z’ibyuma
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yataye muri yombi abantu 21 bakurikiranweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, bafashwe mu gikorwa cy’umukwabu cyabaye ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, hafatwa kandi moto eshatu zakoreshejwe mu kuzitwara. Iki gikorwa cyakorewe mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe, hagamijwe gukurikirana no gufata abantu bakora ubucuruzi bw’inzoga zitemewe ndetse n’abazikoresha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SSP Twizeyimana Hamdun yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe amakuru yatanzwe n’abaturage, Polisi igafatanya n’inzego z’ibanze mu kugera ku bakekwaho ibyo bikorwa. Muri uwo mukwabu hafashwe litiro 320 z’inzoga z’inkorano, litiro 355 za kanyanga, ndetse n’inzoga zitemewe zizwi nka Zebra Gin zirenga 6 000. Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hafashwe abantu…
18 Nzeri 2026 Saa 12:51








