Nyagatare: Abubuye ingeso yo kwiba inka bahagurukiwe

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 22
Image

Bamwe mu batuye i Kiyombe bavuga ko babangamiwe n’ababiba amatungo cyane cyane inka aho hari izibwa zikajyanwa kugurishwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bahana imbibi. Kuri iki kibazo cyongeye kubura umutwe, Polisi ikaba yavuze ko itazarebera.

Abo baturage bagaragaza ko mu matungo yibwa harimo inka ndetse n’amatungo magufi nk’ihene intama ndetse n’ingurube kandi bisubiza inyuma ibikorwa byabo by’iterambere n’igenamigambi bari bafitiye imiryango yabo.

Cyerimpa Odila agira ati: “Ubujura bw’amatungo busubiza inyuma umuturage. Uzi kuba ufite inka ari yo wari utegerejeho kuguteza imbere bwacya ugasanga bayitwaye, birakudundiza. Mu kwezi gushize bibye inka y’umuturanyi turashakisha turaheba. Abiba inka akenshi barazizimiza zikajya kugurishwa hakurya muri Uganda.”

Abasanzwe bagura inka bakazicuruza muri Uganda batungwa agatoki kuba bagira uruhare muri ubu bujura cyangwa bakaba icyuho muri bwo.

Turyahenda Deograthias avuga ko abiba inka bazigurisha abazitwara Uganda kandi ku buryo baba babiziranyeho.

Ati: “Twe abaturage b’inaha tumaze kubona ko zimwe mu nka zibwa bigirwamo uruhare n’abasanzwe bazigura bakazicuruza i Bugande. Hari ababa bihisha mu kuba  basanzwe bagura inka ariko iyo baziguze n’uwayibye bamuha make bityo bakayungukaho menshi. Turasaba ko hakorwa ibishoboka abo dufiteho amakuru nk’aya bakagenzwa ku buryo ubu bujura bwahagarara.”

Iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyombe buvuga ko bukizi ndetse hari ibiri gukorwa kugira ngo gihagarare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe Uwishatse Ignace agira ati: “Ikibazo cy’ubujura bw’inka twaragikurikiranye dusanga hari koko izibwa ariko hari n’abaturage twasanze bagira uruhare mu kwibisha inka zabo bazigurishije aho hari ababikoze ku nka za Girinka. Aba barakurikiranwa, naho ku kibazo cy’izindi nka zibwa bigakekwa ku bazigurisha Uganda, ubu abo bacuruzi abo tubikekaho bose twarabahamagaye tuganira na bo turabihanangiriza ku buryo hari icyizere ko ubu bujura bugiye gukumirwa”

Akomeza agira ati: “Impamvu twabahamagaye ni uko bashyirwa mu majwi tutarabafatira mu cyuho kandi uzi ko umuntu ashobora kuyoberwa aho uwamwibye amuhishe ariko yamenye uwamwibye. Twababwiye ko rero uzabifatirwamo azabihanirwa bikomeye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye Imvaho Nshya ko Polisi ikomeza gufatanya n’Inzego z’ibanze mu gukurikirana abubuye ingeso yo kwiba inka.

Ati: “Ntabwo iki kibazo cy’ubujura bw’inka cyaherukaga nyuma yuko hashyizwe imbaraga mu kuburwanya no kujyana mu nkiko ababifatirwagamo. Gusa mu gihe hagaragaye ko hari ababigarutsemo turafatanya n’inzego z’ibanze aba na bo tubahashye.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibutsa abaturage ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugomba gukorwa mu buryo bwemewe ibi bikaba byanatuma n’abacuruza inka bazambutsa uko bashatse babicikaho.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 17, 2026
  • Hashize amasaha 22
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE