U Rwanda n’u Buhinde byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

U Rwanda n’u Buhinde byemeranyije kwagura ubufatanye mu bya gisirikare hibandwa cyane ku mahugurwa y’ingabo, imyitozo ihuriweho ya gisirikare, ubufatanye mu rwego rw’ubuvuzi bwa gisirikare ndetse n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Ni ibyagarutsweho mu nama ya kabiri  yabereye  i New Delhi mu Buhinde, tarik ya 06-07 Nyakanga 2026, ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi (Joint Defence Cooperation Committee – JDCC).

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ingabo muri RDF Brig. Gen. Louis Kanobayire, mu gihe itsinda ry’u Buhinde ryari riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo y’u Buhinde, Amitabh Prasad.

Ku ruhande rw’u Buhinde kandi yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo  abahagarariye Minisiteri y’Ingabo, Ishami rishinzwe inganda z’ibikoresho bya gisirikare, Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu bya Gisirikare (DRDO), Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abakora muri serivisi z’ubuvuzi bw’ingabo n’abandi.

Impande zombi zemeje ingengabihe ya  gahunda y’ibikorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare. Intumwa z’u Rwanda zanabonanye n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Ingabo y’u Buhinde, Rajesh Kumar Singh, aho Bri.g Gen. Kanobayire yamugejejeho gahunda nshya z’ubufatanye no kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwanagiranye ibiganiro n’abahagarariye inganda zikora ibikoresho bya gisirikare mu Buhinde, hasobanurwa  uko uru rwego rugenda rutera imbere ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga rikoreshwa muri izo nganda.

Impande zombi zagaragaje ko hari amahirwe menshi y’imikoranire mu rwego rw’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare aho zemeranyije kunoza ubwo bufatanye hagati y’inganda zo mu Rwanda no hanze.

Intumwa z’u Rwanda kandi zasuye Ibitaro Bikuru bya Gisirikare by’Ubushakashatsi (Army Hospital/ Research & Referral), zerekwa imikorere yabyo n’ibikorwa remezo bigezweho na serivisi zihabwa abasirikare.

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bushingiye ku masezerano y’imikoranire yasinywe muri Nyakanga 2018, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byakomeje kongera ubufatanye mu mahugurwa, imyitozo ihuriweho ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’ingabo zabyo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE