Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026, abatuye Akarere ka Nyamagabe bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo, wahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero, hubakwa ubwiherero ku miryango itishoboye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza bagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Uyu munsi wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ariko mu Rwanda wizihijwe uyu munsi mu Karere ka Nyamagabe, hanasozwa ubukangurambaga bw’ iminsi 10 ku isuku n’isukura bwatangiye kuri iyo tariki mu gihugu hose.
Ubushakashatsi bwa DHS7 bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) mu 2025, bugaragaza ko abagera kuri 3% by’ingo muri Nyamagabe badafite ubwiherero, bakaba bakoresha uburyo bwo kwiherera ku gasozi.
Mukamana Chantal ni umwe mu bubakiwe ubwiherero muri uyu muganda, utuye mu Murenge wa Cyanika, avuga ko ubwiherero yari asanganywe butari bwujuje ibisabwa.
Ati: “Nari mfite ubwiherero budasakaye, mu mvura umuntu yajyaga kwiherera anyagirwa kuko yari yubakishije ibishurushuru, ariko ubu tuzajya tujyamo nta kibazo cyo kunyagirwa dufite kuko yubakishije amatafari.
Akomeza avuga ko impamvu atihutiye kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ari uko yabonaga adafite ubushobozi, ariko amaze kwitabira inyigisho ku isuku n’isukura, yasanze yari afite imyumvire y’amakuru adahagije ku kamaro ko kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Ati: “Kugira ngo ubwiherero bwujuje ibisabwa nasanze bidasaba ubushobozi buhambaye kuko iyo umuntu yamaze gucukura umusarane akazamura inyubako ubuyobozi bumufasha kubona amabati. Imyumvire ni ikintu kibi kuko ntabwo nari mfite umuco wo kumva ko nakwita ku bwiherero.”
Umuyobozi Mukuru w’ Ibitaro bya Kigeme, Dr. Kagimbangabo Jean Marie Vianney, wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri uyu muhango, yavuze ko abaturage bagomba gukomeza kunoza isuku n’isukura.
Ati: “Mu mibare dufite muri Nyamagabe igaragaza ko abantu ibihumbi 50 mu mezi 10 ashize bivuje indwara z’amara, inzoka n’impiswi kandi zose ziterwa n’umwanda. Hari indi ndwara abantu batitaho yitwa igicuri iterwa n’inzoka ya teniya, ikaba iterwa no kurya inyama z’ingurube. Hari abazirya batabanje kumenya niba iyo ngurube idafite iyo nzoka ya teniya, bigatuma bahita bayandura na bo bakazayanduza abandi.”
Akomeza avuga ko abaturage bakangurirwa kwita ku isuku yo mu rugo no munkengero zarwo kandi ko bagomba kwita ku bworozi bw’ingurube ntiziragirwe ku gasozi kuko ariho zikura iyi nzoka ya teniya.
Ngabo Auxille ni umukozi muri Rwanda Water Aid Rwanda wari uhagarariye umuyobozi wayo mukuru, ari nayo yafashije Akarere ka Nyamagabe kubakira abaturage ubwiherero bwujuje ibisabwa, avuga ko buri wese akwiriye kugira ubwiherero bwiza.
Ati: “Iyo ufite ubwiherero bwujuje ibisabwa utandukana n’indwara by’umwihariko iziterwa n’umwanda. Rero mugomba guhindura imyumvire kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, tubungabunga isoko tuvomaho amazi kuko iyo yanduye ntidutandukana na za ndwara.”
Yongeyeho ati: “Twubakiye imiryango 1 000 ubwiherero, muri uyu Murenge wa Cyanika hakaba harubatswe ubwiherero 386. Kuri uyu munsi kandi hari abandi bahawe amabati 170 yo gusakara ubwiherero. Si ukugira ubwiherero gusa, ahubwo mubwiteho kandi isuku ibe umuco uturanga buri munsi.”
Ntirenganya Zakayo wubakiwe ubwiherero, mu buhamya bwe avuga ko ubwo yari afite atabashaga kubwereka umushyitsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Habimana Thaddée wari witabiriye uyu muhango akaba ari narwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Karere kuva yatorerwa kukayobora, yashimiye Rwanda Water Aid na Water for People ari na bo bafatanyabikorwa bafasha Nyamagabe mu iterambere ry’ abaturage bayo mu kubagezaho amazi meza.
Ati: “Abatuye Nyamagabe bagera ku 8.8% bari bafite ubwiherero butujuje ibisabwa, naho abagera kuri 1% bakoreshaga ubundi buryo harimo no kwiherera ku gasozi. 2023-2026 hamaze kubakwa ubwiherero 2 100, hasanwe ubugera ku 3 000.”
Akomeza avuga ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ariko hakiri urugendo kandi ko bazakomeza kubungabunga isuku n’isukura banakomeza kugeza amazi meza ku baturage by’umwihariko abatuye mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.
Biteganyijwe ko mu 2029 ingo zose zizaba zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa nk’uko biri muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umusarani wujuje ibisabwa ugomba kuba ufite idari rikomeye kandi ripfundikirwa, inkuta zikomeye kandi ndende.
Uwo musarani ugomba kuba ufite igisenge gisakaye neza ukurikije amabwiriza y’ubwubatsi mu Rwanda, umwobo uri hagati ya metero eshatu n’esheshatu z’ubujyakuzimu ndetse na metero imwe y’umurambararo. Ugomba kugira urugi rukingwa neza, ukagira aho umuntu akarabira intoki hafi ndetse ukanasukurwa buri munsi.










Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE