Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kunenga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaciye igikuba ku Isi igaragaza ko yageze ku ntsinzi yo gukura u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) kandi rumaze amezi 18 rusezeye uwo Muryango.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yavuze ko u Rwanda ari rwo rwikuye muri uwo Muryango kadi rutigeze ruhindura icyo cyemezo cyo kuwuvamo nubwo ubuyobozi bwawo bwakoze ibishoboka byose ngo rugaruke.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko ruvuye muri CEEAC ku wa 7 Kamena 2025, uwo Muryango wakomeje kugerageza kurwumvisha ko rwakwisubiraho, ariko rukomeza kwanga kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2026 ubwo wasohoraga itangazo rishimangira ko usigaranye ibihugu bigera ku 10.
Yagize ati: “Nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri CEEAC ku wa 7 Kamena 2025, uyu Muryango wakoze ibishoboka byose kugeza ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, kugira ngo urusabe kwisubiraho. Icyakora, twakomeje kwanga ku buryo budasubirwaho, kuko impamvu zatumye tuwuvamo zigihari.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ibi asubiza itangazo rya Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryavugaga ko kuba u Rwanda rutakiri muri CEEAC ari intsinzi ya dipolomasi kuri icyo Gihugu.
Yagaragaje ko atumva impamvu Perezidansi ya RDC yakwerekana uku kuva muri CEEAC nk’icyemezo cyagezweho binyuze mu bikorwa byayo, kandi u Rwanda ari rwo rwafashe icyemezo cyo kuva muri uwo Muryango kandi rukaba rwarakomeje kwanga kuwusubiramo.
Yagize ati: “Perezida [Felix Antoine] Tshisekedi yaba atazi ko nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri CEEAC, uwo Muryango wakoze ibishoboka byose kugira ngo urusabe kwisubiraho? Njye mbona Perezida Tshisekedi akwiriye kwirinda gukoresha mu itumanaho rye ibinyoma byoroshye kugenzura.”
U Rwanda rwatangaje ko ruvuye muri CEEAC ku wa 7 Kamena 2025, nyuma yo kugaragaza ko rutishimiye uburyo uyu Muryango wakoraga n’imyanzuro yafatwaga, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere yawo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, impamvu zatumye rufata icyo cyemezo ntizigeze zikemuka, ari na yo mpamvu rwakomeje gushimangira ko rutazisubiraho.
Izo mpamvu zitakemutse ni uko uwo Muryango ubwawo n’ibihugu biwuhuriyemo byahisemo kuba igikoresho cya RDC mu gukomeza gusiga icyasha isura y’u Rwanda, kurwangira kuyobora manda yarwo izenguruka buri gihugu kandi ari rwo rwari rutahiwe, kuruheza mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 23 n’ibindi.
Nyuma y’umwaka n’amezi akabakaba atandatu u Rwanda rutangaje ko nta mpamvu n’imwe rubona rwakomeza kuba muri uwo Muryango, mu nama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yabereye muri Guinée Équatoriale ku wa 23 Ugushyingo 2026, ni bwo hemejwe ko u Rwanda rutakiri umunyamuryango.
Kuri ubu CEEAC igizwe n’ibihugu 10 ari byo Angola, u Burundi, Cameroun, Gabon, Guinée Équatoriale, Repubulika ya Santarafurika, RDC, Repubulika ya Congo, Sao Tomé-et-Príncipe na Tchad.
Muri iyo nama kandi, ubuyobozi bwa CEEAC bwashyikirijwe Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, wasimbuye Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée Équatoriale. Indi nama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango iteganyijwe kubera i N’Djamena muri Tchad, muri Gashyantare 2027.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE