Guverinoma ya Tanzaniya yatangaje ko amarushanwa ya ‘PAMOJA AFCON’ azabera mu Mijyi ya Dar es Salaam, Arusha na Zanzibar azasiga yinjirije iki gihugu amadolari ya Amerika hafi miliyari 2, ni ukuvuga angana na tiriyari 5 z’amashilingi ya Tanzania.
Ni amafaranga azinjira binyuze mu bukerarugendo, amacumbi, ubwikorezi, kwamamaza kw’ibigo bito n’ibiciriritse.
PAMOJA AFCON 2027 ni irushanwa rizahuza ibihugu 24 mu mikino 52, rizamara iminsi 29 muri Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe ko buri munsi abantu babarirwa hagati ya miliyoni 1.8 na miliyoni 2 bazitabira imikino izabera kuri Stade umunani, mu gihe abantu miliyari 3 bazakurikirana iri rushanwa kuri televiziyo ku Isi hose.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2026 mu Mujyi wa Dar es Salaam, mu ijambo Paul C. Makonda, Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco n’Imikino, yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ubunyamabanga bw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu kwitegura PAMOJA AFCON 2027.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo Dr. Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, komite nyobozi ya CAF, abayobozi ba Komite zitegura AFCON 2027, Abaminisitiri bashinzwe Siporo muri Kenya na Uganda, Wallace Karia, Perezida wa TFF, Samson Adamu, Umunyamabanga Mukuru wa CAF n’izindi nzego.
Mu ijambo rye, Minisitiri Paul C. Makonda, yagize ati: “Tuzakira hagati ya 40 na 50 ku ijana by’imikino yose. Turateganya kwakira abashyitsi bari hagati ya 750,000 na 900,000 no kwinjiza mu bukungu hafi miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, angana na tiriyari 5 z’amashilingi ya Tanzania.”
Minisitiri Makonda akomeza avuga ko aya ari amahirwe adasanzwe azatuma ubukungu bwa Tanzaniya barushaho kuzamuka.
Yabwiye Abanyatanzaniya ati: “Ufite igicuruzwa cyangwa serivisi azabona abakiriya. Ikibazo gikomeye ntikizaba ukubura isoko, ahubwo kizaba ubushobozi bwo kuzuza ibyo isoko rikeneye. Nimwitegure rero muteze imbere ubucuruzi bwanyu kandi munoze serivisi mutanga.”
Ibihugu bizitabira irushanwa ni Kenya, Tanzaniya, Uganda, Morocco, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Senegal na Mali.
Afurika y’Iburasirazuba izakira iri rushanwa rikomeye nyuma y’imyaka 50. Ni nyuma y’aho igihugu cya Ethiopia cyaryakiriye 1976. Ni irushanwa rizaba rinahurirana n’imyaka 70 ishize AFCON itangijwe, kuko yatangiye mu 1957.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE