CAR: RDF yavuye inafasha abaturage bibasiwe n’imyuzure i Bangui

CAR: RDF yavuye inafasha abaturage bibasiwe n’imyuzure i Bangui

Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage 342 bo mu Karere ka Gatanu ka Bangui bahuye n’ingaruka z’imyuzure iherutse kwibasira ako gace, banatanga n’ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze. 

Ibyo bikorwa by’ubutabazi byakozwe n’abasirikare bo mu mitwe ya RWABATT-1, RWAFPU na RWAPSU, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Byabereye ku ishuri rya Lycée de Miskine, aho abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubufasha mu bikorwa by’isuku n’imirimo rusange.

Mu bikoresho byatanzwe harimo amahema yo kwikinga imvura n’izuba, ibikoresho by’isuku n’ibyifashishwa mu kurwanya umwanda. Abaturage kandi bahawe serivisi z’ubuvuzi, zirimo izo kuvura amenyo n’amaso, ndetse n’imiti ivura indwara zitandukanye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatanu ka Bangui, Yemo Alain, ari kumwe na Lt Col Wellars Nyangezi uyobora umutwe wa RWABATT-1, SSP Aimable Busasa uyobora umutwe wa RWAFPU-1 na SSP Patrick Gashabuka uyobora umutwe wa RWAPSU.

Ashimira abasirikare b’u Rwanda ku bufasha bahawe, Yemo Alain yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubwitange mu gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’imyuzure.

Yagize ati: “Ubu ni ubutumwa bw’ubufatanye n’ubushuti bukurikiye imyuzure yatwibasiye. Ndashimira imitwe yose y’Ingabo z’u Rwanda ikorera hano, ku rukundo n’ubwitange igaragariza abaturage ba Repubulika ya Santarafurika.”

Lt Col Wellars Nyangezi na we yagaragaje ko ababajwe n’imiryango yagizweho ingaruka n’imyuzure, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza gukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza yabo, kubungabunga isuku n’ibidukikije.

Abaturage bungukiye muri iki gikorwa, barimo Backa Barthélémy na Romaine, bashimiye abasirikare b’u Rwanda serivisi z’ubuvuzi bahawe, ibikoresho by’ubutabazi n’ubufasha mu mirimo rusange.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko binyuze muri ibi bikorwa, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakomeje guteza imbere ubufatanye hagati y’abasirikare n’abasivili, kubaka icyizere hagati yabo n’abaturage, no kugira uruhare mu kurinda abasivili no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Hakozwe ibikorwa by’isuku n’isukura
Abaturage bahawe ibikoresho by’ibanze bibafahsa guhangana n’ingaruka z’imyuzure
Abahawe serivisi z’ubuvuzi bw’amaso baravuga imyato ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  2. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti byo kurwanya isuri 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  3. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  4. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  5. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18