Abasirikare bashinzwe imyitwarire muri RDF basoje amahugurwa y’ibyumweru 7
Abofisiye 146 n’abandi basirikare bato bo mu Ishami Rishinzwe imyitwarire no kurinda abayobozi (Military Police) mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru birindwi.
Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabaye ku wa 11 Kanama 2026, biyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Byitabiriwe n’abarimo Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, abayobozi bakuru muri RDF n’abandi bo mu Ngabo za Qatar.
Amahugurwa yibanze ku mirimo y’ingenzi ya Military Police, harimo kurinda abayobozi bakuru, kurwanya iterabwoba, ubumenyi bwo kurwanira mu bice bitandukanye, ndetse no guhosha imyigaragambyo n’imvururu.
Mu butumwa yatanze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Mubarakh Muganga
yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu gushaka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo.
Yagize ati: “Aya mahugurwa yagize uruhare mu kongera ubunyamwuga n’ubushobozi ku basirikare ba Military Police n’ingabo z’u Rwanda muri rusange”.
Gen Muganga kandi yasabye abarangije amahugurwa gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse, ndetse bakabusangiza bagenzi babo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu baturutse mu Ngabo za Qatar kubera ubunyamwuga n’ubushobozi bagaragaje mu gutanga aya mahugurwa.
Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko iki gikorwa ari indi ntambwe igaragaza ko ubufatanye hagati y’Ingabo za Qatar n’Ingabo z’u Rwanda bukomeje gutera imbere.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ubu bufatanye binyuze mu mahugurwa ya gisirikare, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu by’umwuga wa gisirikare n’ibindi bifitiye inyungu impande zombi.
Uhagarariye Ingabo za Qatar yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’ubufasha bwatanzwe mu gihe cyose cy’amahugurwa n’ubufatanye bukomeye n’imikoranire myiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Qatar, avuga ko byagize uruhare rukomeye mu gutuma aya mahugurwa agenda neza.


