Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyagara, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026, wibanze ku gutera ibiti hagamijwe kongera amashyamba, kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, asaba ko ibikorwa bidakwiye kurangirira mu gutera ibiti ahubwo hakwitabwaho no kubirinda.
Muri uyu muganda hatewe ibiti 9 600 ku buso bungana na hegitari esheshatu.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri Habimana yashimangiye ko kurengera ibidukikije bisaba uruhare rwa buri wese, asaba abaturage kugira umuco wo gusimbuza ibiti batemye ibindi.
Yagize ati: “Ntimukwiye kureba igikorwa cyo gutera ibiti nk’aho kirangirira hano mu muganda. Icy’ingenzi ni ukubibungabunga kugeza bikuze. Aho mutemye igiti kimwe, mujye mutera ibirenze bitatu, kugira ngo dukomeze kongera amashyamba no kurengera ibidukikije. Kubirinda bihere kuri mwe muturiye aho byatewe, ariko n’ubuyobozi dukurikirane ko imbaraga ziba zakoreshejwe zitatubana imfabusa ”
Yibukije ko ibiti bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu, bityo ko kubibungabunga atari inshingano z’ubuyobozi gusa, ahubwo ari inshingano rusange z’abaturage bose.
Abaturage bashimye umusanzu bahawe muri uyu muganda wo gutera ibiti banagaragaza ko bamaze gusobanukirwa n’umumaro w’ibi bikorwa.
Mwumvaneza Kalirosi yagize ati: “Ni iby’agaciro gakomeye uburyo Leta idufasha mu kubona ibiti dutera ku buntu. Ibi biti bidufasha kubona umwuka mwiza wo guhumeka, tukabona ibicanwa ndetse bigatuma tubona imvura. Uretse ibi biti biterwa ku misozi akenshi bitinda kuba byasarurwa, baduhaye n’ubundi bwoko bw’ibiti bikura vuba nka za gereveriya Kandi bikaba byanavangwa n’imyaka. Bivuze ko mu gihe twaba dutegereje ko biriya bisarurwa twakwifashisha ibi byera vuba.”
Twahirwa Edmond we yagize ati: “Ibi biti turabitera tubikunze kandi tuzabirinda. Ntabwo amatungo azabyangiza duhari ngo tubyemere, tuzi ko bidufitiye umumaro munini.”
Mu biganiro Minisitiri Habimana yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda yanabibukije ko kurinda abana ihohoterwa ari inshingano ya buri wese, abasaba gukumira ibikorwa byose bishobora guhungabanya uburenganzira n’umutekano wabo.
Yasabye ababyeyi, abayobozi n’abaturage muri rusange kutirengagiza ibimenyetso by’ihohoterwa rikorerwa abana, ahubwo ko bakwiye gutanga amakuru ku barikora kugira ngo bakurikiranwe kandi bahanwe hakurikijwe amategeko.
Ibikorwa byo gutera ibiti bizakomeza ku buso bwa hegitari 26 zatunganyijwe, hakazaterwa ibiti bigera ku bihumbi 100.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE