Gisagara: Biruhukije hamaze kumenwa litiro 3 000 z’inzoga yitwa Nyirantare
Abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, basubije agatima impembero nyuma yo kwibonera litiro zisaga 3 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Nyirantare zimenwa, bahamya ko zabatezaga umutekano muke ushingiye ku makimbirane yo mu ngo, urugomo n’ibindi byaha.
Izo nzoga zafashwe ndetse zinamenwa ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga, biturutse ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru, Inzego z’ibanze ndetse n’Inzego z’umutekano.
Nyirabigwi Pierre, umwe mu baturage bo muri aka gace, yahamirije Imvaho Nshya ko hari abantu banywaga izi nzoga bakabura ubwenge, bagataha bateza amakimbirane mu miryango yabo.
Yagize ati: “Hari abantu banywaga izi nzoga bagahita batakaza ubwenge, bagataha bateza amakimbirane mu ngo zabo, ariko turashimira Polisi n’izindi nzego kuko ibikorwa nk’ibi biduha icyizere cy’umutekano n’ubuzima bwiza.”
Undi muturage witwa Nyirandikubwimana Claudine, yavuze ko izi nzoga zangizaga imibereho y’imiryango myinshi kuko bamwe bahabwaga akazi, amafaranga bakayangiza bayanywera bigatuma abana babo babaho nabi.
Ati: “Turashimira ubufatanye buri hagati y’abaturage n’Inzego z’umutekano kuko bugenda butanga umusaruro bigatuma imiryango yongera kumvikana kuko izi nzoga ziri mu biteza ibibazo imiryango imwe n’imwe kubera gusesagurira umutungo mu businzi.”
Umwe mu bemeye ko yakoraga izi nzoga yavuze ko bazengaga bakoresheje isukari, amazi n’umusemburo wa Pakimaya, bakazigurisha babeshya abaturage ko ari urwagwa, asaba imbabazi ku ngaruka zishobora kugera ku bazinyweye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko izi nzoga zafashwe zikanamenwa bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage abashimira anabasaba gukomeza kuba maso.
Ati: “Abaturage barasabwa gukomeza kwirinda gukora, gucuruza cyangwa kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe kuko n’ibi tumenye ni amakuru yavuye muri bo kandi umusanzu wabo turawishima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’Inzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abaturage.

