Nyagatare: Inzego z’umutekano zagaragaje ibilo 200 by’urumogi byafatanywe abarucuruza
Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo bagaragarije abaturage urumogi rugera ku bilo 200 rufite agaciro k’asaga miliyoni 2, rwafatanywe abarutunda n’abarucuruza, basabwa kugira ubufatanye mu gukumira iki kiyobyabwenge banibutswa ibihano biremereye ku babifatirwamo. Urwo rumogi rwafashwe na polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare rweretswe abaturage hagamijwe kubasobanurira ububi bwarwo ndetse no kubakangurira gutanga umusanzu wabo mu kururwanya. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare Bagirishya Peter yagaragarije abaturage ko iki kiyobyabwenge kigira ingaruka ku buzima bw’abagikoresha, bigatera impungenge cyane iyo usanga ruri gukoreshwa cyane n’urubyiruko. Yagize ati: “Nimubona ubuyobozi bwahagurutse, inzego z’umutekano zigahaguruka ni uko iki ari ikibazo giteje inkeke ku buzima bw’abaturage. Uyu munsi tugiye kwangiza urwo rumogi rwafashwe ariko…
10 Ugushyingo 2026 Saa 10:30






































