Rusizi: Umurambo w’umusaza wasanzwe mu bwiherero bw’ishuri 

Rusizi: Umurambo w’umusaza wasanzwe mu bwiherero bw’ishuri 

Umusaza witwa Nsengumuremyi Modeste w’imyaka 61 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Rugoti, Akagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, yasanzwe mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende yapfuye bikekwa ko yaba yishwe.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa yo ku wa 17 Nzeri 2026 nkuko bamwe mu banyeshuri n’ubuyobozi bw’iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Bikinga, mu Kagari ka Kamanu babihamirije Imvaho Nshya.

Rodrigue Munezero umwe mu banyeshuri biga mu yisumbuye muri icyo kigo, avuga ko ari umwe mu banyeshuri bari bagiye kwihagarika bagasanga umurambo w’uwo musaza bahita babimenyesha ubuyobozi bw’ishuri. 

Yagize ati: “Twari tugiye kwihagarika mu masaha y’ikiruhuko, tubona umurambo w’uwo musaza duhita dutabaza ubuyobozi bw’ishuri na bwo bubimenyesha inzego z’umutekano n’izibanze.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, Ruhumuriza Jean Leonard yavuze ko abana babiri bavuye mu bwiherero maze bakabamenyesha ko babonye ikintu gisa n’umuntu maze bajya kureba bagasanga ari uwo musaza basanzwe bazi.

Yagize ati: “Twari turi mu kiruhuko cyo kurya abana babiri baraza baratubwira ngo hari ikintu tubonye mu bwiherero kimeze nk’umuntu batayemo, tugiye kureba koko dusanga ni umuntu ndetse turanamuzi maze tumenyesha ubuyobozi. Yari yaguyemo yubamye, noneho tujya kureba aho bavidurira dusanga hapfundikiye ariko bigaragara ko hapfunduwe.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo yemeje aya makuru anahamya ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyo uwo musaza usanzwe aturanye n’iri shuri yaba yazize n’abamwishe. 

Yagize ati: “Ni byo koko ayo makuru ubuyobozi bw’ikigo buraduhamagara dusanga ni byo, tukimubona ntitwamenye uwo ari we ariko nyuma y’uko tumuvanyemo hakarebwa imyenda yari yambaye n’inkweto byaje kumenyekana ko ari umugabo witwa Nsengumuremyi Modeste w’imyaka 61wari utuye mu Mudugudu wa Rugoti.”

Akomeza agira ati: Nta bikomere yari afite kandi yari asanzwe nta kibazo afite mu Mudugudu yari atuyemo, yari umuhinzi.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwavuze ko umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa ku Bitaro bya Mibirizi, biherereye mu Murenge wa Gashonga kugira ngo umurambo ukorerwe isuzuma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25