Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi ku baturage bo muri Sudani y’Epfo
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije na bagenzi babo bakorera muri UNMISS Malakal, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye mu gace ka Diel, mu nkengero z’umugezi wa Nili muri Leta ya Upper Nile.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, gihurirana na gahunda izi ngabo zarimo yo kugenzura uko umutekano wifashe mu mugezi wa Nili no mu bice byo mu nkengero zawo.
Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zirimo gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, kuvura malariya, kwita ku buzima bw’abana, gutanga ubukangurambaga ku buzima, ndetse n’izindi serivisi rusange z’ubuvuzi. Hanatanzwe imiti y’ibanze ku baturage ku buntu.
Umuyobozi w’agace ka Diel, Jacob Bith Wuor, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse na UNMISS ku bufasha bw’ubuvuzi bwatanzwe mu gihe gikwiye ndetse n’uburyo aba basirikare bahuza ibikorwa byo gucunga umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abaturage, avuga ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubwitange ku baturage ba Leta ya Upper Nile.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS Malakal, Lt Col Robert Rwagihungu, yavuze ko itsinda ry’abaganga ryajyanye n’abagenzura umutekano bityo baboneraho gutanga serivisi z’ubuvuzi zikenewe cyane ku baturage bafite ubushobozi buke bwo kugera ku mavuriro.
Yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro na UNMISS mu kurinda abasivili no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bafite ibyago byinshi batuye mu gace bakoreramo.
Minisitiri y’Ingabo yagaragaje ko iki gikorwa cyarushijeho gukomeza icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro, ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda n’uburyo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage bishobora kwinjizwa neza mu marondo asanzwe.
Ivomo: RDF





