U Rwanda rwitabiriye inama ya 36 ya EASF yabereye muri Uganda

U Rwanda rwitabiriye inama ya 36 ya EASF yabereye muri Uganda

Itsinda ry’Abanyarwanda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda ryitabiriye Inama ya 36 isanzwe y’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force: EASF) izwi nka ‘Policy Organs Meeting’ yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 14 Kanama 2026.

Iyi nama yatangiye ku wa 10 Kanama ihuza itsinda ry’impuguke, ikurikirwa n’inama y’Abakuru b’Ingabo (CDS/CDF) yabaye ku wa 13 Kanama. Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe Maj. Gen. Vincent Nyakarundi wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Rt Hon. Bernard Makuza, uyobora Akanama k’Abakuru b’Inararibonye muri iyo nama.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku bufatanye mu by’ingabo n’umutekano mu Karere, ubushobozi bwo kwitegura no gukora ibikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’umutekano, gushaka no gukusanya amikoro, ndetse no gukomeza ubushobozi bw’imari bwa EASF.

Inama ya EASF yitabiriwe n’abo mu bihugu icyenda birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudan na Uganda.

EASF yatangiye mu 2004, ifite inshingano zo gutegura, guhuza no kuyobora ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikare n’abapolisi n’abasivile. Igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Kugeza ubu uyu mutwe wa EASF uyoborwa n’Umunyarwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga watangiye izo nshingano muri Gicurasi 2026. Ibiro bye biherereye i Nairobi muri Kenya.

Ibihugu icyenda byitabiriye inama ya 36 ya EASF yabereye i Kampala muri Uganda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35