Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Cynthia Nice, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, witabirwa n’inshuti n’abavandimwe ku mpande zombi.
Bateye iyi ntambwe nyuma y’uko muri Mata 2026, Nshuti yambitse impeta Teta amusaba kumubera umugore.
Nshuti w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo APR FC, mbere y’uko ava mu Rwanda akajya gukinira amakipe yo hanze yarwo arimo Stade Tunisien yo muri Tunisia, One Knoxvill SC yo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FK Sabail yo muri Azerbaijan, ES Zarzis yo muri Tunisia na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya aherukamo.
Uyu rutahizamu aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Mali mu mikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE