Ku cyumweru u Rwanda ruzatangiza umuti wo kwirinda SIDA uzajya uterwa inshuro ebyiri mu mwaka

Ku cyumweru u Rwanda ruzatangiza umuti wo kwirinda SIDA uzajya uterwa inshuro ebyiri mu mwaka

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza ikoreshwa rya Lenacapavir, umuti mushya urinda kwandura virusi itera SIDA (HIV), mu rwego rwo kongera imbaraga mu kugabanya ubwandu bushya bw’iyi virusi,  uzatangira gukoreshwa ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2026.

Lenacapavir ni umuti utangwa mu rushinge inshuro ebyiri mu mwaka, ukaba ugiye kwiyongera ku bundi buryo busanzwe bukoreshwa mu Rwanda mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA buzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), burimo ibinini bifatwa buri munsi n’urushinge rwa Cabotegravir.

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara muri iki cyumweru, yashimye uyu muti ivuga ko uzafasha abantu kwirinda umutwaro wo gufata ibinini buri munsi no kujya kwa muganga kenshi.

Iti: “Ayo mahitamo mashya mashya ntagamije koroshya uburyo bwo kwirinda gusa, ahubwo ni intambwe ifatika mu gukomeza kugenzura no kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA.”

Uyu muti uzatangizwa ku mugaragaro mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA, bizaba ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri BK Arena.

Iki gikorwa gishyigikiwe na shampiyona y’Igihugu ya Volleyball, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hagamijwe kwifashisha siporo mu bukangurambaga bwo kwirinda virusi itera SIDA. Hazaba kandi ibitaramo bizagaragaramo abahanzi barimo Ish Kevin na Bulldog. 

Gutanga uyu muti mu mavuriro hirya no hino mu gihugu bizatangira ku wa 1 Ukuboza 2026, bibere ku bigo nderabuzima 14 byatoranyijwe, bisanzwe bitanga serivisi zo kwirinda virusi itera SIDA, biherereye mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali.

Abemerewe guhabwa Lenacapavir ku buntu

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Lenacapavir izajya ihabwa ku buntu abantu badafite virusi itera SIDA, ariko bari mu byiciro bifite ibyago byinshi byo kuyandura, nyuma yo gusuzumwa n’umukozi w’ubuzima wabihuguriwe.

Muri abo harimo abantu bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi badakoresha agakingirizo buri gihe, ndetse n’abakora umwuga w’uburaya.

Harimo kandi abantu bitera ibiyobyabwenge mu mitsi bakoresheje inshinge, ndetse n’abakora imibonano mpuzabitsina mu miryango cyangwa mu bashakanye umwe afite virusi itera SIDA undi atayifite.

Abandi bazemererwa kuyihabwa ni abafite uwo bakorana imibonano mpuzabitsina wanduye virusi itera SIDA, ariko ingano yayo mu maraso ikaba igaragara cyangwa itagaragara, cyangwa akaba adafata neza imiti igabanya ubukana bwayo.

U Rwanda rumaze kurenga intego ya 95-95-95

U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu kurwanya virusi itera SIDA. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igihugu cyamaze kurenga intego ya 95-95-95 yashyizweho na UNAIDS, Umuryango w’Abibumbye wita ku kurwanya SIDA.

Izo ntego zigamije ko nibura 95% by’abantu bose bafite virusi itera SIDA baba bazi uko bahagaze, 95% by’abamaze kumenya ko bayanduye bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo, naho 95% by’abayifata bakaba bageze ku rwego virusi itagaragara mu maraso yabo.

Kugeza ubu, mu Rwanda 96% by’abafite virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, 98% by’abamaze gusuzumwa bagasanga baranduye bahabwa imiti, mu gihe hafi 98% by’abafata iyo miti bamaze kugera ku rwego virusi itagaragara mu maraso yabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti byo kurwanya isuri 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  2. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  3. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  4. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18
  5. Afghanistan: Abanyeshuri 6 bishwe n’ibisasu byaturikiye hafi y’ishuri 28 Ugushyingo 2026 Saa 13:15